Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Ukwezi kwahariwe umutekano wo mu muhanda kwakomereje mu mujyi wa Kigali no mu turere twa Kamonyi na Gakenke

Ku munsi wako wa kabiri, ukwezi kwahariwe ibikorwa by’umutekano wo mu muhanda, kuri uyu wa gatatu tariki ya 13 Kanama kwakomereje mu mujyi wa Kigali no mu turere twa Kamonyi mu ntara y’Amajyepfo na Gakenke mu ntara y’Amajyaruguru.

Mu mujyi wa Kigali iki gikorwa cyari kitabiriwe na Minisitiri w’umutekano mu gihugu Sheikh Musa Fazil Harelimana akaba ari nawe wari umushyitsi mukuru.

Iki gikorwa kikaba cyaranzwe no gusiga irangi mu mirongo yagenewe kunyurwamo n’abanyamaguru igihe bambukiranya imihanda (Zebra Crossing) mu muhanda Remera werekeza Kimironko no guha ubutumwa abatwara ibinyabiziga n’abagenzi bari aho abagenzi bategera imodoka Remera bubakangurira kwirinda impanuka.

Minisitiri Harelimana yabwiye abakoresha umuhanda cyane cyane abashoferi n’abamotari bari bitabiriye iki gikorwa, gufata iya mbere mu kwirinda no kurwanya amakosa atuma habaho impanuka zo mu muhanda, bagamije kurengera umutekano wo mu muhanda.

Yasabye abayobozi b’amashyirahamwe atwara abagenzi kumenya imyitwarire y’abantu baha akazi ko gutwara abagenzi aho yagize ati:” Ni ngombwa ko mberev y’uko muha umushoferi akazi mubanza mukamenya ubunyangamugayo bwe, kuko nibyo bizatuma impanuka zigabanuka”.

Minisitiri Harelimana akaba yaboneyeho n’umwanya wo kwihanganisha imiryango yaburiye abayo mu mpanuka zabaye mu minsi ishize.

Umuyobozi w’umujyi wa Kigali Fidele Ndayisaba, yashimye Polisi imbaraga ishyira mu gucunga umutekano atyari mu mujyi wa Kigali gusa ahubwo mu gihugu hose.

Ndayisaba yavuze ko umujyi wa Kigali ufite gahunda yo gusimbura ibyapa bishaje no gushyira ibishya aho bitari.

Mu karere ka Kamonyi, iki gikorwa cyari kitabiriwe n’umuyobozi w’intara y’Amajyepfo Alphonse Munyentwari n’umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana.

Mu ijambo rye, IGP Gasana yasabye abagenzi kutareka abashoferi bagashyira ubuzima bwabo mu kaga ahubwo bakajya bahamagara kuri nomero zitishyuzwa arizo 112 na 113 Polisi ikabatabara vuba.

Umuyobozi w’intara y’Amajyepfo Alphonse Munyentwari yavuze ko ubuzima bw’abanyarwanda bufite agaciro bityo bakwiye kubwitwararika kandi atari ubwo gusesekara mu muhanda, buri wese akwiye kugira uruhare mu gukumira impanuka zo mu muhanda.

Mu karere ka Gakenke, umuyobozi w’intara y’Amajyaruguru Bosenibamwe Aimé, yasabye abakoresha umuhanda cyane cyane abagenzi kugeza kuri Polisi umushoferi wese babona uri kubatwara nabi cyangwa atubahiriza amategeko kugirango hirindwe impanuka zo mu muhanda.

Uku kwezi gufite insanganyamatsiko igira iti” Impanuka zakumirwa tubigiremo uruhare”.

Numuhango wari witabiriwe na DIGP Dan Munyuza ushinzwe ibikorwa bya polisi aho yasabye abaraho gutangira amakuru ku gihe Kugirango hirindwe impanuka
kuri uyu wa kane tariki ya 14 Kanama kurakomereza mu karere ka Rubavu mu ntara y’Iburengerazuba.