Ukuriye ibikorwa byo kubungabunga no kugarura amahoro mu gace ka Abyei, gahuriweho na Sudani y'amajyepfo n'amajyaruguru, Major General Birhamu Gelalcha, ku itariki 7 Mata yifatanyije n'abapolisi b'u Rwanda bari muri ubwo butumwa (United Nations Interim Security Force for Abyei (UNISFA) kwibuka ku nshuro ya 21 Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.
Major General Gelalcha yagize ati:"Kuri uyu Munsi Mpuzamahanga twibukaho Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, munyemerere mbagezeho ubutumwa bw'umunyamabanga Mukuru w'umuryango w'ubibumbye, Ban Ki-moon."
Ubwo butumwa bugira buti:"Umunsi Mpuzamahanga wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ni uburyo kandi ni umwanya wo kwibuka, guha, no gusubiza icyubahiro n'agaciro Abatutsi barenga miliyoni bayiciwemo mu gihe kitarenze amezi atatu. Ni uburyo kandi bwo kuba hafi no gufata mu mugongo Abatutsi barokotse Jenoside."
"Kwibuka ngarukamwaka kwa biriya bihe by'icuraburindi, ni iby'agaciro kenshi mu gihe twizihiza isabukuru y'imyaka 70 y'umuryango w'Abibumbye. Tugomba gukoresha uyu mwanya tugasubiza amaso inyuma kugira ngo dushobore kurwanya ko hazongera kuba Jenoside ukundi."
"Ubu ibihugu byinshi bifite ibibazo by'umutekano mucye. Abantu bakomeje guhitanwan'intambara, n'ubukene. Ivangura n'urwango birakomeje hagati y'amiryango y'abantu ndetse n'abihugu byashegeshwe n'intambara."
"Urwango rushobora kugaragara mu ivangura rishingiye ku irondaruhu, irondabwoko, kutoroherana, no guhezwa mu buryo butandukanye. Mu bundi buryo, ivangura rivuga itangazwa ku mugaragaro kandi ku rwego rw'agihugu ry'amateka ahakana bimwe mu biranga bamwe mu bene gihugu."
"Kuri uyu munsi, ndahamagarira Umuryango Mpuzamahanga gukora ibirenze kuvuga gusa gukumira Jenoside , hanyuma, ukananirwa kugira icyo ikora ku gihe kugira ngo ikumirwe."
"Ndahamagarira abantu bose gufatanya kurwanya ko Jenoside yakongera kuba ukundi. Ibi ni iby'igenzi kuko bizatuma habumbatirwa amahoro n'umutekano."
"Nkuko nabivuze mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 20 i Kigali, tugomba kwitabira ibikorwa bitandukanye by'umuganda kuko bihuriza abantu hamwe, bagakorana ibikorwa bifitiye igihugu akamaro bafite intego imwe, kandi uko gushyira hamwe gutuma hirindwa, hakanakumirwa ko Jenoside yakongera kubaho ukundi."
Uhagarariye Umuryango Nyarwanda muri Abyei, Supt. of Police (SP), Oscar Munanura, yagize ati:"Ni ibyo agaciro kwibutsa ko twateraniye hano uyu munsi kwibuka no gusubiza icyubahiro ababyeyi, abavandimwe n'inshuti zacu bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 barenga miiyoni mu gihe cy'iminsi ijana. N'ubwo dukangurirwa kubabarira abagize uruhare muri Jenoside bireze kandi bakemera uruhare bayigizemo, ntitugomba kureka kwibuka Abatutsi bayiciwemo, kuko ari uburyo bwo kubasubiza icyubahiro bambuwe. Ibi kandi ni uburyo bwo gukomeza abayirokotse no kurwanya ko Jenoside yazongera kubaho ukundi."
"Nk'uko mubizi, Jenoside yakorewe Abatutsi yatewe na politiki z'ivangura, zabibye urwango mu banyarwanda bari babanye mu mahoro. Uyu munsi, imyaka 21 irashize twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi. Twibuka kugira ngo duhe kandi dusubize icyubahiro Abatutsi bishwe muri Jenoside. Ibi kandi tubikora kugira ngo twihanganishe no gufata mu mugongo abayirokotse."
"Mu gihe twibuka, byaba hano muri Abyei, mu gihugu, ndetse n'ahandi hantu hatandukanye ku isi, hari abantu ku giti cyabo, udutsiko cyangwa amashyirahamwe by'abantu bikomeje gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi. Iki ni igihe cyo kurushaho kurwanya iyo ngengabitekerezo ya Jenoside."
"Dukwiye twese gufatanya mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside tuvuga tuti:"Ntikabeho ukundi."
Kinyarwanda
English











