Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Ukuriye Abapolisi bo mu muryango w’abibumbye yasuye Polisi y’Igihugu

Ukuriye ishami ry’abapolisi bashinzwe kugarura umutekano mu muryango w’abibumbye (loni), Stefan Feller, tariki ya 18 werurwe, yasuye ikicaro gikuru cya polisi y’u Rwanda kiri Kacyiru aho yakanguriye polisi y’u Rwanda gutanga umusanzu mu kubaka amahoro ku rwego mpuzamahanga.

Stefen wari uherekejwe na Renata Dwan bakiriwe na IGP Emmanuel K. Gasana.

Stefen yagize ati: “Ndishimye cyane ku kazi keza kakozwe n’abapolisi b’igihugu cy’u Rwanda mu nshingano zitandukanye za loni mu rwego rwo kugarura amahoro, umudendezo n’umutekano”.

Yahawe ikiganiro ku burambe bw’imyaka icumi polisi y’igihugu ifite kuva yatangira izo nshingano mu mwaka wa 2005 ubwo u Rwanda rwoherezaga mu butumwa bwa mbere abapolisi 49 mu butumwa bw’Africa yunze ubumwe muri Sudan, anaboneraho kumugaragariza uko polisi ihagaze ubu.

Mu myaka icumi ishize, abapolisi bakabakaba 2500 boherejwe mu butumwa bwa Loni, muri abo 35% bakaba ari ab’igitsina gore.

IGP E.K. Gasana, yamugaragarije ko kohereza abapolisikazi mu butumwa bw’amahoro ari ukuzuza amasezerano haba ku rwego rwo mu gihugu imbere haba no ku rwego mpuzamahanga utibagiwe amasezerano ya Loni nomero 1325/2000 yasabaga ibihugu kongera uruhare rw’abagore mu kubaka amahoro mu gihe cy’amakimbirane mu bihugu.

Yakomeje agaragaza ko U Rwanda ari igihugu rufite uruhare mu gushyira mu bikorwa inshingano za Loni mu kubungabunga amahoro, kandi ko rwiteguye gukomeza kubikora.

Yagarutse ku byabaye mu Rwanda mu mwaka wa 1994, agaragaza ko nta wundi bikwiye kubaho.  

U Rwanda nk’igihugu kiri mu bihugu 50 bitanga umubare munini w’abashinzwe kugarura amahoro ku isi, rufite abapolisi basaga 600 barimo abashinzwe kurinda umutekano no kurinda abayobozi (FPU) n’abapolisi bagenda ku giti cyabo bafite inshingano zihariye (IPO’s) n’abandi bafite imyanya mu buyobozi (professional post).

Abapolisi b’u Rwanda kugeza ubu bari mu butumwa butandukanye bwa CAR muri Centrafrica, South Sudan, Abyei, Mali, Liberia, Haiti na Ivory Coast.

Ukuriye ubutumwa mu gihugu cya Ivory Coast ni Umunyarwanda akaba yitwa CP Vianney Nshimiyimana. Abashinzwe kubungabunga umutekano ku isi b’abanyarwanda bafite umwihariko kuko bakora mu bihugu bivuga ururimi rw’icyongereza n’igifaransa. Bakwirakwije ibyiza by’u Rwanda aho bakorera; aha twavuga nk’umuco w’Umuganda no kugira uruhare mu bikorwa bizamura imibereho n’ubukungu bw’abaturage mu rwego rwo kubasangiza ubunararibonye mu kubaka amahoro mu bihugu bivuye mu makimbirane.

Mbere y’inama, Stefen yasuye Urwibutso rwa jenoside ruri Gisozi ahashyinguwe mu cyubahiro inzirakarengane zirenga  miliyoni y’abazizi jenoside yakorewe abatutsi.

Yasuye kandi ikigo gihugurirwamo abazajya mu butumwa bwo kugarura amahoro giherereye ku ishuri rya polisi riri Gishari, mu karere ka Rwamagana aho IGP yamugaragarije amasomo atandukanye ahabwa abapolisi mbere yo koherezwa mu butumwa bw’amahoro muri Loni.