Yanditswe na IP Francois MUGIRANEZA
U Rwanda, kuva tariki ya 21 kugeza ku ya 28 Nzeri, ruzakira Shampiyona y'isi y’amagare (Union Cycliste Internationale-UCI) 2025, izabera mu Mujyi wa Kigali, ihuza ibihangange ku Isi mu mukino wo gusiganwa ku magare.
Mu bazitabira iri rushanwa hazagaragaramo ibihangange mu gusiganwa ku magare baturutse impande zose z'isi nk’Umunyasloveniya; Tadej Pogačar, wegukanye iri rushanwa mu mwaka ushize wa 2024, ubwo ryaberaga i Zurich mu Busuwisi.
Hari kandi Umwongereza Tom Pidcock uzwiho ubuhanga mu kuzamuka kimwe n’Umunya Eritereya Biniam Girmay; Umufaransakazi Pauline Ferrand-Prévot uherutse kwegukana Tour de France 2025, Umuholandi Demi Vollering nawe ugaragaza ubuhanga budasanzwe mu kuzamuka n’abandi batandukanye.
Ni mu gihe biteganyijwe ko iyi Shampiyona y’isi mu magare izitabirwa n’ibihugu birenga 100 byo hirya no hino ku Isi, bizaba bihagarariwe n’abakinnyi barenga 900 bamaze kugera mu gihugu kandi bakaba bakomeje imyitozo yo kwitegura irushanwa rizaba rigizwe n’ibice bibiri ari byo; gusiganwa n’igihe (Time Trial) no gusiganwa mu Muhanda (Road Race).
Iri rushanwa ryo gusiganwa ku magare ku isi kandi rizaba ribereye ku nshuro ya mbere ku mugabane w’Afurika, riratanga icyizere cyo kuzashimisha abafana, kuba mu ituze n’umutekano usesuye no kwandika amateka, aho u Rwanda ruzaba rwinjiye mu mubare w’ibihugu bimaze kwakira ibyiciro bigera kuri bitandatu bizaba bigize isiganwa.
Kugira ngo ribashe kugenda neza, inzego nyinshi zirakora ubudacogora, zirimo na Polisi y'u Rwanda ifite inshingano zo gucungira umutekano iri rushanwa, hagamijwe ko riba mu ituze n’umudendezo kandi nta mbogamizi zibashije guhungabanya ibindi bikorwa bikorerwa mu mujyi.
Ubukangurambaga no gufasha urujya n’uruza rw’ibinyabiziga
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Boniface Rutikanga, avuga ko nta mpungenge abantu bakwiye kugira ku bijyanye n’ibikorwa bisanzwe bikorwa, ntacyo isiganwa ry’amagare rizahungabanya.
Yagize ati: "Hashyizweho ingamba zijyanye no gukurikirana uko abazaba barushanwa bagenda neza. Imihanda izifashishwa mu isiganwa yagaragajwe neza kandi itangazwa kare, hateganywa kandi indi mihanda izifashishwa nk’amahitamo ya kabiri. Hakozwe imyitozo-ngiro kandi abapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda biteguye kuyobora urujya n'uruza rw’ibinyabiziga.”
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, avuga ku ngamba zafashwe kugira ngo shampiyona y’isi y’amagare ibashe kuba mu ituze n’umutekano usesuye
ACP Rutikanga yakomeje agira ati: "Nk’uko bisanzwe, turasaba abaturarwanda gukomeza ubufatanye no gukurikiza amabwiriza bazahabwa n’abapolisi bazaba bari mu muhanda kugira ngo babayobore, no gukomeza gukorana n'inzego z'umutekano mu rwego rwo gukumira ikintu cyose gishobora guhungabanya iki gikorwa."
Nk’uko Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda abisobanura, imihanda yifashishwa mu isiganwa izajya ifungwa isaha imwe mbere y’uko ritangira.
Kuri buri masangano, abapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda n’urubyiruko rw’abakorerabushake bazaba bahari, kugira ngo berekane imihanda yifashishwa nk’amahitamo ya kabiri, aho abanyamaguru bateganyirijwe kwambukira, banareba ko aho abafana bagenewe ari ho bahagaze, kandi mu bice biteganyijwe ko bizaba birimo abafana benshi, hazongerwa umubare w'abapolisi bazabafasha kureba neza isiganwa.”
Yasobanuye kandi ko atari imihanda izaba yifashishwa mu isiganwa izacungirwa umutekano gusa, abapolisi bazaba bari no mu mihanda izifashishwa n’ibinyabiziga umunsi ku munsi.
Uruhare rw’Umutekano mu migendekere myiza y’irushanwa
Visi Perezida w’Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda (FERWACY), Bigango Valentin aragaruka ku bufatanye mu mutekano nk’inkingi ya mwamba mu migendekere myiza y’irushanwa.
Yagize ati: “Kuri buri mukino w’amagare ku isi yose, umufatanyabikorwa wa mbere ugira ni Polisi, bitewe n’aho ubera, akaba ari yo ishinzwe umutekano wo mu muhanda, bikiyongeraho ko mu bisabwa by’ibanze mu mabwiriza ari uko umutekano w’abakinnyi utagomba kubangamirwa.”

Bigango Valentin, Visi Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda (Ferwacy), avuga ku bufatanye na Polisi y’u Rwanda mu gutegura Shampiyona y’isi y’amagare ku nshuro ya mbere muri Afurika
Yakomeje agira ati: “Tuba dukeneye abadufasha kugira ngo tubashe kubishyira ku murongo, ya mategeko, kuyobora abafana aho bagomba guhagarara, kwambukira, byose biba bikeneye ababifitemo uburambe ndetse no mu kuyobora no guherekeza abasiganwa mu kwirinda ikibazo cyose cyabaho byose bizakorwa na Polisi y’u Rwanda.”
Bigango yashimangiye ko kugeza ubu hari icyizere cy’uko akazi kazakorwa neza kandi n’abafana bazitwara neza, aboneraho kubibutsa ko bitemewe kugira icyo bahereza abakinnyi cyangwa kubamenaho amazi bibwira ko bari kubongerera imbaraga.
Icyo buri wese asabwa
Polisi y’u Rwanda yagiranye ibiganiro n’abafite inyubako z’ubucuruzi, amahoteri, ibitaro, kiliziya n’insengero, n’abafite inyubako zizaba zifashishwa nka site z’abafana, kubafasha kugira ngo buri wese asobanukirwe kandi yumve uruhare rwe muri iri rushanwa kugira ngo rigende neza.
Mu guharanira ko iri siganwa riba mu ituze n’umutekano, Polisi yakoze ubukangurambaga binyuze mu kwegera abaturage, abashoferi, abagenzi n’abakora ubucuruzi mu rwego rwo kubasobanurira ibizaranga iki cyumweru cy’isiganwa n’ibyo basabwa kugira ngo rigende neza.
Tuyishimire Angélique, umushoferi utwara abagenzi mu buryo bwa rusange, ari mu bishimira iri siganwa, bamaze gusobanukirwa indi mihanda bazifashisha mu gihe rizaba ririmo kuba, uzakomeza n’akazi ke nk’uko bisanzwe
Tuyishimire Angélique, umushoferi utwara abagenzi mu buryo bwa rusange mu Mujyi wa Kigali, avuga ko yishimiye kuba iri rushanwa rigiye kubera mu Rwanda, akazabasha kuryibonera kandi ntibimubuze no gukora akazi ke nk’uko bisanzwe.
Yagize ati: “Twasobanuriwe uko tuzitwara n’imihanda tuzakoresha mu gihe cya Shampiyona y’Isi y’amagare, kandi n’abayobozi bacu batubwira uburyo tugomba kugendana n’impinduka zizabaho mu mihanda, natwe turiteguye kugeza abagenzi mu byerekezo baganamo amahoro kandi ku gihe.”
Ryitezweho ibirenze kuba ari irushanwa
Biteganyijwe ko imiyoboro ya televiziyo irenga 80 ku isi, ikurikirwa n’abarenga miliyoni 300 izatangaza iyi shampiyona y’amagare irimo kuba ako kanya (Live). Ku Rwanda, ntabwo ari ugusiganwa ku magare nk’irushanwa gusa, ni n’amahirwe yo kwerekana ku rwego rw'isi, ko imihanda y’Umujyi wa Kigali ukomeje gukataza mu iterambere, ifite ubushobozi bwo kuryakira.

Abapolisi bazaba bashinzwe kuyobora no guherekeza abakinnyi hifashishijwe amapikipiki n’imodoka bamaze kwitegura neza binyuze mu myitozo-ngiro mu buryo bw’igerageza
Ku bashyitsi, ibi bivuze ko Shampiyona y’isi y’amagare itari umwanya wo kubuza abantu umudendezo cyangwa kubaheza mu rugo, ko ahubwo ari ibirori nk’indi mikino n’imyidagaduro; aho kugenda bizaba bikorwa kuri gahunda.
Uretse kandi kugenzura ko amabwiriza yubahirizwa kugira ngo irushanwa rigende neza, abapolisi bazaba bafasha ba mukerarugendo n’abaturage b’aho amagare azaba anyura kugira ngo bashobore kwishimira abakinnyi no kubona inzira aho bagenewe kwambukira batabangamiye isiganwa.
Iyi ni Shampiyona y’Isi y’umukino w'amagare ibereye ku nshuro ya mbere muri Afurika, aho isi yose izaba ihanze amaso u Rwanda. Intego y’ibanze si ukwegukana imidali yose y’irushanwa, ni n’umwanya mwiza wo gushimangira ko igihugu cyemye mu kwakira ibirori bikomeye ku rwego rw’isi, bigakorwa neza, kandi mu ituze n’umutekano usesuye.
Kuyobora abanyamagare n’abakoresha umuhanda muri Kigali, biri mu bizafasha Shampiyona y’isi y’amagare kugenda neza nta we ubangamiwe
Kinyarwanda
English











