Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Uko Intara y’Iburengerazuba ihangana n’ibiyobyabwenge

Intara y’Iburengerazuba ni hamwe mu hajyanwa cyangwa hagacishwa ibiyobyabwenge nk’urumogi n’inzoga yitwa Blue Sky ahanini biba bikomotse mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda.

Hashingiwe ku kuba mu byo Polisi y’u Rwanda yimirije imbere harimo kurwanya ibiyobyabwenge, iyi ntara na yo yafashe ingamba zo kubirwanya ku buryo bw’umwihariko.

Ibiyobyabwenge bikunze gufatirwa mu Rwanda harimo urumogi, n’inzoga z’inkorano zigira amazina atandukanye nka Muriture, Kanyanga, Bareteta, Yewe muntu  n’Ibikwangari. Izi zose zikaba zigira ingaruka mbi ku buzima bw’abantu.

Mu kiganiro n’Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’ Iburengerazuba, Assistant Commissioner of Police (ACP) Bertin Mutezintare yagize ati:"Buri karere gafite umwihariko wako mu kurwanya ibiyobyabwenge hashingiwe ku bwoko bw’ibikunze kukagaragaramo."

Yagize kandi ati:"Twashyizeho uburyo bwo gufata abatunda ibiyobyabwenge. Muri izo ngamba harimo gushaka amakuru y’ababyishoramo, gushyiraho bariyeri no gukora imikwabu yo kubafata, ibyo byose bikagerwaho ku bufatanye n’inzego z’ibanze hamwe n’abagize Komite zo kwicungira umutekano  (Community Policing Committees-CPCs)."

ACP Mutezintare yakomeje avuga ko ibiyobyabwenge bijya bifatirwa muri iyi Ntara byiganjemo urumogi; kandi ko urwinshi ruvanwa muri  Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.

Yagize kandi ati,"Urwinshi rufatirwa ku muhanda Mukamira-Ngororero-Muhanga na Rubavu-Musanze-Kigali, naho Blue Sky yinjizwa mu gihugu mu buryo bwa magendu ivanywe muri Uganda, ikaba inyuzwa ku mipaka itemewe ihuza iki gihugu n’icyacu, cyane cyane mu bice by’akarere ka Burera, ndetse ikaba inajyanwa no mu mujyi wa Goma, ho muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.

Yavuze ko uturere twa Ngororero, Rutsiro , Nyamasheke na  Karongi  ari two dukunze gufatirwamo ibiyobyabwenge.

Urugero ni urwo mu karere ka Karongi, aho mu murenge wa Bwishyura; ku itariki 4 Kamena, John Bariyanga na Annonciata  Mukamana bafatanywe litiro zigera ku 1000 z’inzoga itemewe yitwa Ibikwangari, zikaba zarangijwe zikimara gufatwa.

ACP Mutezintare yagize na none ati:"Bene izo nzoga zengerwa mu bice by’icyaro. Ni yo mpamvu dukorana n’abagize amahuriro yo kurwanya ibyaha (Anti-crime Clubs) n’abayobozi b’inzego z’ibanze mu gutahura no gufata abazenga, abazinywa, n’abazicuruza. Iyo zifashwe zirangizwa, ibi bikaba bikorwa mu rwego rwo gukumira  ibyaha byagakozwe n’abakazinyoye nko gufata ku ngufu, cyangwa gukubita no gukomeretsa."

Yongeyeho ko abaturage benshi bakorana neza na Polisi y’u Rwanda bayiha amakuru y’abishora mu biyobyabwenge, kandi ko bagira uruhare mu kwangiza ibyafashwe.

Yagize kandi ati:" Kominiti Polisingi irimo iratanga umusaruro ugaragara mu gukumira no kurwanya ibyaha, hagendewe ku ihame ryo gutanga amakuru kandi agatangirwa igihe. Ni byiza rero ko umuco nk’uwo tuwimakaza mu ntara yacu kugira ngo irangwe n’ituze kimwe n’utundi duce twose tw’u Rwanda.”