Kuva abatuye mu karere ka Burera biyemeje guhagurukira rimwe ngo barwanye ibiyobyabwenge, Polisi ikorera muri ako karere iremeza ko bakomeje kugaragaza ko basobanukiwe uruhare rwabo mu kurwanya ikoreshwa n’itundwa ry’ibiyobyabwenge.
Kuva muri Mutarama 2016, abaturage n’abayobozi b’inzego z’ibanze bakajije umurego mu gusezerera burundu ibiyobyabwenge n’ibyaha bikomoka ku ikoreshwa ryabyo, bidindiza iterambere n’imibereho myiza y’abatuye ako karere.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’amajyaruguru, Inspector of Police (IP), Innocent Gasasira yemeza ko abo baturage bahisemo gukorana bya hafi na Polisi bayiha amakuru afatika y’abacuruza ibiyobyabwenge n’inzira babicishamo byinjizwa mu Rwanda.
Urugero ni urwo ku itariki 18 Kamena aho amakuru yatanzwe n’abatuye mu kagari ka Kayenzi, ho mu murenge wa Kagogo, yatumye Polisi ikorera muri aka karere ifata amaduzeni 510 ya Blue Sky, naho ayatanzwe ku ya 20 Kamena n’abo mu kagari ka Bukwashuri, ho mu murenge wa Kivuye yatumye ifata litiro 80 za Kanyanga.
Yakomeje avuga ko ariya maduzeni 510 ya Blue Sky ari kuri Sitasiyo ya Polisi ya Cyanika; naho ziriya litiro 80 za Kanyanga zikaba ziri kuri Posite ya Polisi ya Buhita.
Burera, nk’Akarere gakora ku mupaka gakunze kugaragaramo iyinjizwa ry’ibiyobyabwenge n’ibindi bicuruzwa bitemewe mu Rwanda, aho inzego z’umutekano ndetse n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bahoraga mu bibazo byo kurwanya abitwa Abarembetsi ari nabo babyinjizaga mu Rwanda, ariko kubera imikoranire myiza n’inzego zo muri Uganda, abo barembetsi babuze urwinyagamburiro.
IP Gasasira yagize kandi ati:"Ibyafashwe byose byaturutse ku mikoranire myiza y’abaturage na Polisi, ni urugero rwiza n’abandi bakagombye gukurikiza, kandi mukomereze aho”.
Yibukije ko gukubita no gukomeretsa, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, gufata ku ngufu, gusambanya abana, ndetse n’ibindi byaha bikorwa ahanini n’abanyoye ibiyobyabwenge.
Avuga ku ngaruka zo gufatanwa ibiyobyabwenge, IP Gasasira yagize ati,"Mu by’ukuri nta cyiza cyabyo kubera ko umuntu ubifatanwe arafungwa ndetse agacibwa ihazabu, kandi na byo bikangizwa. Biramukenesha aho kumuteza imbere nk’uko bamwe bibwira iyo babyishoramo."
Yashimye abatanze amakuru yatumye ibyo biyobyabwenge bifatwa, kandi asaba buri wese kugira uruhare mu kwicungira umutekano atanga amakuru y’abakoze cyangwa abafite imigambi yo gukora ibyaha.

Kinyarwanda
English










