Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Ukekwaho iterabwoba yarashwe na Polisi arapfa

Ubwo Polisi y’u Rwanda yageragezaga gufata umugabo ukekwaho iterabwoba wari witwaje imbunda yanikingiranye mu nzu mu bice bya Nyarutarama, yamurashe arapfa.

Uyu ukekwaho iterabwoba yamenyekanye ku izina rya Mbonigaba Channy, akaba akomoka mu karere ka Rubavu.

Igikorwa cyo kumufata cyabaye mu ijoro ryo kuwa gatatu tariki ya 17 Kanama kimara amasaha hafi atatu, mu gihe yarasanaga n’abapolisi umwe muri bo akaba yakomeretse.

Guhera umwaka ushize, Polisi y’u Rwanda yatangiye gukora iperereza ku bantu bakekwaho ibikorwa by’iterabwoba no gukorana n’imitwe y’iterabwoba yo hanze y’igihugu, ndetse bamwe bakaba barashyikirijwe inkiko.

Polisi y’u Rwanda ikaba yizeza umutekano usesuye abaturarwanda, by’umwihariko abaturage ba Nyarutarama aho byabereye.