Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Uhagarariye intumwa z?umuryango w?abibumbye muri Sudani y?Epfo yashimiye abapolisi b?u Rwanda ku kazi bakora

Uhagarariye intumwa z?umuryango w?abibumbye ziri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu gihugu cya Sudani y?Epfo(UNMISS), Commissioner Unaisi  Bolatolu-Vuniwaqa yashimiye  itsinda ry?abapolisi b?u Rwanda (FPU-3)  ku kwitanga  batizigama no gukorana umurava mu kazi barimo ko kubungabunga amahoro n?ubwo bahuye n?imbogamizi zaturutse ku cyorezo cya  COVID-19.

Ibi  Commissioner  Vuniwaqa yabivuze kuri uyu wa Kane tariki ya 3 Kamena 2021  ubwo yari yasuye  itsinda ry?abapolisi b?u Rwanda(FPU-3) aho bari mu Mujyi wa Juba.

Yagize ati? Muri itsinda ry?ingirakamaro mu bapolisi umuryango w?abibumbye wohereje mu butumwa bwo kubungabunga amahoro, twagize imbogamizi  ya COVID-19  ndetse n?umwuzure  uherutse kuba mu ntangiriro z?uyu mwaka. Mwarakoze cyane ku  musanzu wanyu  nubwo akazi mwakoraga mwagiye muhura n?izo mbogamizi.?

Yakomeje avuga ko abizi neza ko  bitari byoroshye koherezwa mu butumwa bwo kubungabunga amahoro  ndetse bagahuriramo n?icyorezo cya COVID-19 . Yabashimiye kuba baremeye gusiga inshuti n?abavandimwe bakaza gufasha  Igihugu kirimo kwiyubaka cya Sudani y?Epfo.

Ati? Ndabizi twese dufite impungenge z?imiryango n?inshuti  zacu twasize iwacu kubera iki cyorezo cya COVID-19, ariko ndabizi muri abanyamwuga mu butumwa bwo kubungabunga amahoro no mukazi kanyu ka buri munsi. Nubwo dufite imbogamizi hano  ariko turitanga 100% kugira ngo akazi twajemo hano muri Sudani y?Epfo k?umuryango w?abibumbye  katangirika.?

Commissioner Unaisi  Bolatolu-Vuniwaqa ubwo yasuraga abapolisi b?u Rwanda yakiriwe n?umuyobozi w?itsinda,  Senior Superintendent of Police (SSP) Jeannette Masozera.  Yamugaragarije ibikorwa bitandukanye bakora mu kazi ko kubungabunga  amahoro ndetse n?ibindi bikorwa  bizamura imibereho myiza y?abaturage aho bimwe babifatanya n?abapolisi b?iki gihugu cya Sudani y?Epfo n?abaturage.

Commissioner Unaisi  Bolatolu-Vuniwaqa yashimiye abapolisi b?u Rwanda ku muco mwiza batoje abaturage ba Sudani y?Epfo ujyanye no kugira isuku abasaba gukomereza aho kugeza ubwo bazaba basubiye mu gihugu cyabo.

Ati? Bambwiye ibikorwa mwagiye mukora kuva mwagera hano , ngo mwazanye gahunda y?umuganda. Mwarakoze gusangiza abaturage b?iki gihugu  umuco wo gusukura aho bari, nigeze gusura Umujyi  wa Kigali wo mu gihugu kiza mwarakoze kubisangiza abaturage ba hano.?

Yakomeje yifuriza ishya n?ihirwe abapolisi b?u Rwanda no gukomeza kwitwara neza mu kazi barimo  abizeza ko n?abayobozi b?Igihugu cya Sudani y?Epfo bazishimira akazi bakora.

SSP Masozera yashimiye Commissioner Unaisi  Bolatolu-Vuniwaqa ndetse n?ubuyobozi  bw?intumwa z?umuryango w?abibumbye muri  Sudani y?Epfo. Yavuze ko  itsinda ayoboye ryiteguye gukora ibishoboka byose kugira ngo amahoro agaruke mu baturage b?Igihugu cya Sudani y?Epfo.

INKURU ZIJYANYE: