Uhagarariye igihugu cya Canada mu Rwanda, Mona Yacoub, yasezeranyije ko igihugu cye kizakomeza ubufatanye gifitanye na Polisi y’u Rwanda mu bikorwa bitandukanye bigamije kurushaho kubumbatira umutekano.
Avugana n’itangazamakuru nyuma y’aho agiranye inama n’umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel K. Gasana ku itariki 6 Werurwe ku cyicaro cya polisi, Kacyiru, Mona yagize ati: "Umubano usanzwe ari mwiza cyane; ikizakorwa ni ukuwushimangira".
Mona wari uherekejwe n’abandi banyacyubahiro babiri, yagize kandi ati:"Canada yakoranye ku buryo bwa hafi na Polisi y’u Rwanda mu bihe byashize, cyane cyane mu bijyanye n’amahugurwa n’ubutwererane hagati y’ibihugu byombi no mu bijyanye n’umutekano n’ubutabera".
Yagize ati: "Iyi ni inshuro yanjye ya mbere mu kurushaho guteza imbere ubu butwererane n’imishinga y’iterambere itandukanye. Mu gihe cy’umwaka n’igice maze mu Rwanda, twagize imikoranire myiza na Polisi y’u Rwanda kandi twishimira guhura kugira ngo tuganire ku bintu bitandukanye".
IGP Gasana yabasobanuriye zimwe mu ngamba zigamije kurushaho kugira Polisi y’u Rwanda nyamwuga, ihora ihugurwa, kugira ngo igire abapolisi barushijeho kugira ubumenyi buhanitse mu nzego zitandukanye.
Yabashimiye kubera umubano mwiza n’ubufasha bwabo kandi avuga ko indangagaciro z’ubufatanye za Polisi y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo ari inkingi mu kubumbatira umutekano hakumirwa kandi hanaganywa ibyaha.
Kinyarwanda
English











