Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda bushyigikiye imikino muri Polisi

Ku mugoroba wo kuri icyi cyumweru taliki ya 5 Nyakanga 2015, ku cyicaro gikuru cya Plisi y’u Rwanda ku Kacyiru, habereye umuhango wo kumurika ibyagezweho muri umwaka w’imikino ku makipe ya Polisi y’u Rwanda, ariyo Police FC na Police Handball.

Ni umuhango waranzwe n’ibyishimo kubari bawitabiriye bagizwe n’abayobozi bakuru ba Polisi y’u Rwanda, abayobozi n’abatoza b’amakipe yombi ndetse n’abakinnyi bayo.

Umutoza wa Police Handball, AIP Antoine Ntabanganyimana yagaragajeko ikipe atoza ubu ariyo iyoboye urutonde rwa Shampiyona kandi yerekana ibindi bikombe 3 batwaye, icy’Impano  n’Impamba, icy’Umunsi w’Intwari n’icy’ Umunsi w’Umurimo bakaba biteguye n’icya  shampiyona.

Naho  Kasambungo André  wa Police FC, mu ijambo rye, yaboneyeho kwereka ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda igikombe cy’amahoro cy’uyu mwaka wa  2015,  Police FC yatwaye kuri uyu wa gatandatu taliki ya 4 Nyakanga kuri Stade Amahoro,  aho yatsinze Rayon Sport ku mukino wa nyuma igitego kimwe ku busa.Yavuze ko Police FC yahageze inyuze mu nzira ikomeye aho yahigitse amakipe nka Sun Rise, Kiyovu Sport na APR FC ari nayo yari igifite ikikuza Rayon Sport ku mukino wa nyuma.Yarangije ashimira ubuyobozi bukuru bw’ikipe n’abakinnyi ku bwitange buri ruhande rugaragaza bwatumye bagera aho bageze.

Mu magambo y’abayobozi b’amakipe yombi, haba Rtd Col Louis Twahirwa Dodo wa Police FC na Bwana Kabanda Donald wa Police Handball Club , bagarutse ku gushimira ubuyobozi bwa Polisi  y’u Rwanda budahwema kubaba hafi muri byose kandi bubaha ibyo bakenera byose, aha buri wese  yagaragaje ibigwi by’ikipe abereye umuyobozi muri uyu mwaka w’imikino , aho byagaragaye ko amakipe ya Polisi ahagaze neza aho akina.

Mu ijambo rye, IGP Emmanuel K. Gasana, Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda akaba  n’Umuyobozi  w’icyubahiro wa Police FC , ari nawe wari umushyitsi mukuru muri uwo muhango, yatangiye  ashimira byimazeyo amakipe yombi, abakinnyi ,abatoza n’abayobozi  ku musaruro ufatika yagezeho muri uyu mwaka w’imikino aho yavuze ko byose ari ishema rya Polisi y’u Rwanda.

IGP Gasana yavuze ko iyo umusaruro ari mwiza, nta kabuza n’ubushobozi bwiyongera, aha yaboneyeho gutangaza ko hagiye kongerwa ubushobozi ku makipe yombi kandi gahunda nziza kuri aya  makipe ari ndende.

IGP Gasana yagize ati:”Ibi byiza byose tugezeho ni intambwe ikomeye tubashishwa n’umurongo mwiza duhabwa na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame ariwo utugeza kuri ibi byose ndetse tukaba duteganya n’ibirenze ibi; ni akarusho kandi ko Polisi FC itwaye igikombe cy’Amahoro  ku munsi wo kwibohora, akaba ari n’amateka yahindutse kuri Police FC by’umwihariko no muri Polisi y’u Rwanda muri rusange.”

IGP Gasana yarangije ashimira  abapolisi bose uburyo bashyigikira amakipe yabo kandi abakangurira kongera umurego, yaboneyeho kandi gusomera abari aho ubutumwa bw’ishimwe Minisitiri w’umutekano mu gihugu ,ari nawe ufite Polisi mu nshingano , Bwana Mussa Fazil Harerimama  yoherere abapolisi bose bugira buti:”Ndashimira ubuyobozi bya Polisi y’u Rwanda ku ntera buyigejejeho bushyira mu bikorwa icyerekezo cya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika cyo guteza imbere Polisi mu nzego zinyuranye.Ni muri urwo rwego nshimira abakinnyi n’ubuyobozi bwa Police FC kubera kwegukana igikombe cy’amahoro 2015 nshimira n’abapolisi bose ku nkunga batanga bubaka ikipe igeze ku rwego rushimishije mbabwira nti mukomereze aho.”

Twababwira ko kandi muri uyu muhango, umufana wa Police FC witwa Nsengiyumva Francois yatanze miliyoni imwe y’amafaranga y’amanyarwanda mu rwego rwo gutera inkunga ikipe ngo itere imbere.