Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Ubuyobozi bwa Musanze na Polisi bakanguriye abatuye akagari ka Kaguhu kuba ijisho ry’umuturanyi

Umuyobozi w’akarere ka Musanze, Habyarimana Jean Damascene n’uyobora Polisi y’u Rwanda kuri uru rwego, Superintendent of Police (SP) Aphrodis Gashumba bakanguriye abatuye akagari ka Kaguhu , ko mu murenge wa Kinigi kwirinda ibyaha no kuba ijisho ry’umuturanyi nk’uburyo bwo gufatanya gukumira icyahungabanya umutekano wabo n’ibyabo.

Ubu butumwa babubahereye mu nama bagiranye na bo ku gicamunsi cyo ku itariki 5 Nzeri uyu mwaka.

Aganira na bo, Habyarimana yababwiye ko kuba ijisho ry’umuturanyi bivuga gukumira icyahungabanya umutekano we n’ibye; hakiyongeraho kumugira inama yo kwirinda icyo ari cyo cyose kinyuranyije n’amategeko.

 Yababwiye ati,"Nta mahoro ushobora kugira igihe bica bigacika ku muturanyi wawe. Iyo mu rugo rw’umuturanyi hahora amakimbirane, intonganya, imirwano cyangwa ihohotera ry’uburyo butandukanye bikugiraho ingaruka byanze bikunze. Ibyo biha buri wese inshingano yo guharanira ko mu rugo rw’umuturanyi hahora amahoro n’ituze ."

Mu butumwa yabagejejeho, SP Gashumba yababwiye ati,"Nubona umuturanyi wawe anywa ibiyobyabwenge cyangwa abicuruza uzamugire inama yo kubireka. Natakumvira uzabimenyeshe Polisi cyangwa izindi nzego zibishinzwe kugira ngo agororwe kugira ngo hirindwe ibibazo bishobora guterwa no kubinywa. Niwigira ntibindeba ukumva ko kubirwanya atari inshingano zawe; uzaba wibeshya ;kubera ko ababinywa bashobora gusambanya umwana wawe cyangwa bagakora ibindi bihungabanya bagenzi babo birimo kubakubita no kubakomeretsa."

Yasabye abatuye akarere ka Musanze muri rusange kwirinda amakimbirane y’uburyo bwose; kandi bagatanga amakuru ku gihe y’abayafitanye kugira ngo bagirwe inama y’uburyo bayakemura;  naho abafitanye ibibazo abagira inama yo kubikemura mu bwumvikane; byabananira bakegera inzego zibishinzwe kugira ngo zibakiranure.

Abitabiriye iyo nama bagera kuri 800 yababwiye ko mu bitera amakimbirane mu miryango harimo gusasegura imitungo, ubusinzi, ubuharike, kutubahana, kunywa ibiyobyabwenge,  gucana inyuma no kutuzuza inshingano ku bashakanye; hanyuma abasaba kubyirinda.

Yabibukije ko umutekano ari inkingi ya mwamba y’iterambere rirambye; bityo abasaba kwirinda ibyaha aho biva bikagera no kugira uruhare mu kubirwanya batanga ku gihe amakuru atuma bikumirwa no gufata ababikoze.