Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Ubutumwa Perezida Paul Kagame yageneye Abanyarwanda ku munsi wo kwibohora

Nyakubahwa Yoweri Museveni, Perezida wa Repubulika ya Uganda ; wakoze cyane kuza kwifatanya natwe uyu munsi. Perezida Museveni arazwi mu ntambara zo kwibohora muri rusange, by’umwihariko intambara yo kubohora u Rwanda ;

Nyakubahwa Salva Kiir Mayardit, Perezida wa Repubulika ya South Sudan ; wakoze kuza kwifatanya natwe uyu munsi ;

Nyakubahwa Uhuru Kenyatta, Perezida wa Repubulika ya Kenya ; wakoze cyane ku bw’amagambo meza anadutera imbaraga mu byo dukora. Wakoze cyane kuza kwifatanya natwe uyu munsi. Turanagushimira umurimo mwiza uri gukora nk’Umuyobozi Uhagarariye Umuryango w’Iburasirazuba bwa Afurika ;
Nyakubahwa Prosper Bazombanza, Visi Perezida wa Mbere wa Repubulika y’u Burundi ; tuguhaye ikaze, kandi uzatugereze indamutso kuri Perezida Petero Nkurunziza ;

Nshuti z’u Rwanda mwaturutse hirya no hino ku isi ;
Banyarwanda, Banyarwandakazi ;
Mwese mbifurije Umunsi mwiza.

Nagira ngo mbanze gushimira Abayobozi b’ibihugu byo muri Afurika n’izindi nshuti z’u Rwanda baje kwifatanya natwe kwizihiza uyu munsi w’ingenzi mu mateka y’Igihugu cyacu. Kuza kwanyu ni ikimenyetso cy’ubucuti.

Uyu munsi Abanyarwanda twese duhagaze twemye nk’abantu bibohoye, bafatanyije kandi bafite icyerekezo kimwe kiganisha aho twifuza kugera. Nta bundi byigeze biba mu mateka yacu.

Ibi byose tumaze kugeraho bishingiye na none no kuri byinshi twatakaje. Ariko none nagira ngo mvuge ko uyu ari umunsi wo gufata ibyo tugomba gukora kugira ngo twubake igihe kiri imbere kitubereye.

Ku itariki ya 4 Nyakanga 1994 twavuye mu icuraburindi Igihugu cyacu cyarimo. Ubuzima butangira bundi bushya.

Hari byinshi n’abantu benshi twatakaje, ku buryo uyu munsi tutabyibagirwa, kandi kwibohora birakomeza. Cyakora ntawabura kuvuga ko muri iyi myaka makumyabiri tumaze kugera kuri byinshi twakwishimira, ari na ko twiyemeza gukomeza urugendo rukiri imbere.

Kwibohora byadusabye twese kwitanga bitagira ingano, ari abagiye ku rugamba – bamwe batagarutse – ari abakanguriye Abanyarwanda b’ingeri zose impamvu z’urwo rugamba, ari n’abatanze ibyo bashoboraga byose kugira ngo tugere ku ntego yacu. Abo bose uyu munsi turabibuka kandi tubashimira cyane.

Buri muryango w’Abanyarwanda wabuze byinshi. Ni nabyo bituma tudashobora gutezuka ku kurinda ibyo tumaze kugeraho. Nagira ngo kandi mvuge ko urugamba rutari rugamije gukingira abana bacu ingaruka z’intambara, maze ngo bibwire ko amahoro adaharanirwa. Nabo bagomba gufata iya imbere, bakamenya inshingano zabo. Icyo twebwe tuzakora ni ukubaha ibyangombwa bibategura.

Inzego z’umutekano z’u Rwanda zikomeje gufatanya n’abandi Banyarwanda gucunga no kurinda imiyoborere twihiteyemo. Urugamba rwo kwibohora rwatwigishije ko icyizere cy’abaturage ari wo musingi nyakuri w’umutekano.

Ndabashimira imirimo bakora yerekana uburyo bakunda Igihugu, nk’uko byatugaragariye mu cyumweru gishize cy’ibikorwa by’Ingabo na Polisi.

Kwibohora, nk’uko tubizi, si igikorwa cy’umunsi umwe gikorwa ngo gisozwe.

Ahubwo ni imyumvire ituma ibyo dukora tubikora neza. Buri gikorwa cy’ingenzi tugeraho kiduha uburyo bwo guhangana n’ibindi bibazo bivuka, kandi tukabibonera ibisubizo.

Urugamba rwo kwibohora akenshi rubamo intambara. Ariko si yo irusoza kuko rufata indi ntera. Aho ni ho u Rwanda rugeze ubungubu– aho urugamba rw’ibitekerezo rutangira amasasu amaze guceceka.

Ibyo u Rwanda rwanyuzemo tubihuriyeho n’ibindi bihugu by’Afurika. Uko twaguye ariko tukabyuka si umwihariko wacu. Tubisangiye n’ibindi bihugu by’Afurika.

Intambara zo kwibohora zabaye mu bindi bice by’Afurika twazibonyemo ibibazo bisa n’ibyacu. Abakurambere barwaniye ubwigenge bari bafite uburakari bufite ishingiro bitewe n’ubukoroni, ivangurabwoko, n’ibindi bikorwa by’akarengane uko byaba bimeze kose. Natwe byari uko.

Ariko icy’ingenzi ni uko bari bafite ishyaka n’umurava mu gushyira mu bikorwa ibyo bemeraga, n’ubwo habaye ingaruka nyinshi.

Baba barageze ku ntego yabo cyangwa batarayigezeho, batanze umusanzu mu kuduha imyumvire y’uko Abanyafurika tugomba gufata inshingano yo kwizamurira imibereho yacu. Kandi batwigishije ko kwanga akarengane, kukarwanya, kugira ijwi ryumvikana, ari ukwisubiza agaciro.

Tujya kubohora iki gihugu, twaharaniraga ko twagira u Rwanda rwiza, ariko kandi twazirikanaga ko no guharanira Afurika nziza, ibereye abayituye, nabyo ari ngombwa.

Kwibohora biragorana iyo nta bufatanye buhari, ndetse bigatuma na demokarasi n’iterambere bidashinga imizi. Ariko n’ubwo bamwe kuri iyi si bashaka guca Afurika mo ibice kugira ngo babone uko bayitegeka, ntabwo dukwiye kwegeka imiyoborere mibi ku bandi. Ni twe bireba. Nta wundi twabishyiraho.

Hano mu Rwanda, twiyemeje kurwanya ibyaducamo ibice byose. Iyi ntego ntirahinduka kandi ntizigera ihinduka. Kuko yatumye twubaka Igihugu gishya, twese hamwe – Igihugu gifite umutekano usesuye, giha abagituye serivisi nziza n’amahirwe yo gukora no kwigira.

Ntawabura kuvuga ko tugifite inzira ndende. Tumaze kugera aho turi kubera ko dufata ibibazo duhura nabyo nk’ibyacu, tugafata iya mbere mu kubishakira ibisubizo. Nidukomeza muri iyi nzira, nta cyatuma dutinya cyangwa tunanirwa guhangana n’ibiri imbere.

Aho urugamba rwo kwibohora muri Afurika rugeze ubu ni mu mitwe y’abantu.
Hari ubwo Abanyafurika b’ubu, ndetse n’abatubanjirije, bibwira ko gushakisha ubumenyi n’imyanya myiza muri sosiyete bivuze ko hari icyo abandi babarusha, cyangwa ko nta cyo twavoma mu muco wacu cyangwa ibindi tuba twaranyuzemo. Tukamira bunguri ubumenyi buvuye ahandi, tukananirwa kubukoresha mu gukemura ibibazo duhura nabyo.

Kubera iyi mpamvu, ntitwigirira icyizere, ngo twishakemo ibisubizo.
Twihanganira imikorere idahwitse kandi dufite ubushobozi bwo gukora neza.
Twanga gufata inshingano z’ibitureba, maze bikatugiraho ingaruka mbi.

Iyi myumvire n’imyitwarire ntibiduhesha agaciro. Kugira ngo dutere imbere, tugomba guhitamo kwigirira icyizere, kumva ko dukwiye ibyiza kandi ari twe tuzabyigezaho.

Amateka, n'ubwo yaba yarabayemo ibintu bibi, ntakwiye kutubera intandaro yo kunanirwa cyangwa gutsindwa. Urubyiruko rw’Abanyarwanda n’abandi Banyafurika njya mpura nabo, nta cyo babuze. Bashobora kutugeza ejo hazaza twifuza niba twemeye kuzuza ibyo dushinzwe.

Kwibohora ni urugamba twarwanye kubera indangagaciro twese duhuriyeho – uburinganire, ubupfura no guha buri wese agaciro akwiye.

Uru rugamba tugomba kururangiza. Kandi iki ni cyo gihe.

Murakoze. Mugire umunsi mwiza.