Banyarwanda, Polisi y’u Rwanda ifashe uyu mwanya kugira ngo ibifurize kugira Noheri nziza n’umwaka mushya muhire wa 2014.
Muri uyu mwaka wa 2013 dusoje, hagaragaye ubufatanye bukomeye kandi buhamye hagati y’abaturage na Polisi, byanatumye ibyaha bigabanuka ku kigero cya 2, 1%, n’ibyaha byo mu mihanda bigabanyukaho 34,9% ahagana mu mpera zawo, iyo ugereranyije n’uko byari bimeze mu mpera z’umwaka wa 2012.
Ibyaha byagiye bigaruka ni ubujura, gukubita no gukomeretsa, ihohotera no gufata ku ngufu, gukoresha ibiyobyabwenge bitera amakimbirane mu miryango, ubusinzi n’ibindi. Ibyaha byo mu muhanda byo byajemo ibiterwa n’umuvuduko ukabije, ubusinzi n’ibijyanye no kurenga ku mabwiriza y’amatara yo mu mihanda n’inzira y’abanyamaguru.
Mu rwego rwo kugabanya ibyaha, hari ingamba Polisi yashyizeho zirimo gukora ubukangurambaga mu mashuri, kwigisha abantu b’ingeri zitandukanye ku bijyanye n’ububi bw’ibiyobyabwenge no kongerera ubushobozi gahunda z’abashinzwe kwibungabungira umutekano (Community policing programs).
Kuba hirya no hino mu gihugu harakwirakwijwe ibigo n’ibinyabiziga bya Polisi bishinzwe igenzura ry’ubuzima bw’ibinyabiziga (Motor Vehicle Inspection Centers / MIC) ndetse hakanakorwa n’ubukangurambaga ku myitwarire myiza y’abashoferi mu mihanda ni bimwe mu byatumye amakosa n’impanuka zo mu mihanda byaragabanyutse.
“Ntidushobora kandi kwibagirwa ko muri uyu mwaka hanabayeho iyangirika ry’ibidukikije, ibi bikaba byarateje ibiza ku buryo byatwaye ubuzima bw’abaturage mu duce tumwe na tumwe tw’igihugu cyane cyane uduturiye amanegeka (High risks Zones).”
Intego mu mwaka wa 2014
Ubufatanye bw’Abanyarwanda na Polisi y’u Rwanda bwafashije kugabanya ibyaha n’amakosa yo mu muhanda ku buryo bugaragara.
Polisi y’u Rwanda ifite intego yo gufasha abatuye mu Rwanda kumva bafite umutekano n’umutuzo ku buryo busesuye. Tugomba gushyira iyi ntego mu bikorwa muri uyu mwaka wa 2014; Dukeneye gukomeza kurushaho gufatanya namwe kurusha uko byari bisanzwe.
Turasaba ubufasha bwanyu kugira ngo dukomeze twuzuze inshingano zacu arizo gutanga serivisi nziza, gushyira mu bikorwa ibyo dushinzwe mu mucyo, kureba ko amategeko yubahirizwa no guharanira ko ahazaza hazira ibyaha binyuze mu :
- Gutanga amakuru ku gihe ku kintu icyo aricyo cyose gishobora guhungabanya umutekano, binyuze ku bufatanye bw’inzego z’umutekano n’inzego z’ibanze.
- Kubahiriza amategeko y’umuhanda
- Kwirinda gutwara ikinyabiziga mu gihe wanyoye ibisindisha
- Kwimuka ahantu hashobora guteza ibyago (High risk Zones)
Ubutumwa ku bijyanye n’iminsi mikuru
Ibihe by’iminsi mikuru birageze. Abaturarwanda biteze ko ibi bihe bizaba byuzuyemo ibyishimo kugera no mu ntangiriro z’umwaka utaha. Twizeye ko abaturage bose bazishimira ibiruhuko byabo mu mutuzo.
Cyakora, byagiye bigaragara ko muri ibi bihe by’ibyishimo, hagiye habaho ikorwa ry’ibyaha bitandukanye ndetse n’amakosa yo mu muhanda, ahanini biturutse ku businzi, gutwara ikinyabiziga habayeho kunywa ibisindisha byinshi, kunywa ibiyobyabwenge ndetse n’ihohoterwa ryo mu rugo.
Polisi y’u Rwanda iratangaza ko itazigera yihanganira na rimwe imyitwarire nk’iyo igayitse.
Dufashe uyu mwanya kugira ngo tumenyeshe abaturage Polisi y’u Rwanda yashyizeho ingamba zihamye zizatuma umuntu wese utuye mu Rwanda agira amahoro n’umutuzo muri ibi bihe.
Polisi y’u Rwanda yongeye kubifuriza Noheri Nziza n’umwaka mushya muhire, umwaka w’amahoro n’umutekano, umwaka w’Iterambere n’uburumbuke wa 2014.
Murakoze.
ACP Damas GATARE
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda