Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Ubushobozi buhagije burahari, abakora ibyaha nk’ibi nta bwihisho bafite mu Rwanda-ACP Rutikanga

Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 13 Nzeri, Polisi yagaragaje abantu batatu bari hagati y’imyaka 33 na 40, bakekwaho kwiba no gukomeretsa umugore bakoresheje umuhoro, byabereye mu karere ka Nyarugenge, mu ijoro ryo ku wa Kane tariki ya 11 Nzeri.

Ni nyuma y’uko ubwo bugizi bwa nabi mu mashusho yatambutse ku mbuga nkoranyambaga, abafashwe bagaragaye mu bikorwa byo gukubita, gutemesha umuhoro no kwambura agakapu na telefone; umugore wavaga mu kazi ku Kimisagara yerekeza iwe mu kagari ka Rwampara, mu murenge wa Nyarugenge. 

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda; Assistant Commissioner of Police (ACP) Boniface Rutikanga yavuze ko aba bombi bagaragaye mu mashusho batema umugore wari uryamye iruhande rw’umuhanda, nyuma yo kumwambura ibyo yari afite, hanyuma abagenzi bari mu modoka hafi yaho bakavuza amahoni bakiruka. 

Mu bakomeretse; hari kandi ukora akazi k’irondo ry’umwuga watemwe agerageza gutabara, bombi bahise bajyanwa kwa muganga bitabwaho n’inzego z’ubuzima.

ACP Rutikanga, yashimangiye ko Polisi ifite ubushobozi buhanitse bwo gufata abakoze ibyaha nk’ibi, iri maso kandi yiteguye kurinda abaturage.

Yagize ati: "Iperereza rirakomeje kugira ngo tubone amakuru yisumbuye kuri iki gikorwa cy’ubugizi bwa nabi. Polisi iri maso kandi ihari ku bw’umutekano w’Abanyarwanda. Turabamara impungenge ko ubushobozi buhari buhagije, abakora ibyaha nk’ibi nta bwihisho bafite kandi tunashimira ubufatanye bw’abaturage kuko ari ingenzi mu kurwanya ibyaha."

Yashimiye abatanze amakuru bafashije mu gutahura abakekwa by’umwihariko uwafashe amashusho y’icyaha akamenyesha inzego z’umutekano.

Ati: "Ubufatanye n’abaturage ni inkingi ya mwamba mu kurwanya ibyaha no gucunga umutekano w’abaturarwanda. Turashimira abaturage dufatanya mu gukumira no gukurikirana ibyaha binyuze mu gutanga amakuru."

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yanenze abahitamo inzira y’ubugizi bwa nabi, bishora mu byaha ngo babone amaramuko, kandi bafite imbaraga zo gukora, bityo ko ibi bikwiye kubera urugero n’abandi ko uwagerageza gukora ibisa nabyo wese azafatwa. 

Yashishikarije abaturage gukomeza gutanga amakuru ku byaha no gukorana n’inzego z’umutekano kugira ngo umutekano usesuye udakomwa mu nkokora.