Ku itariki 10 Kanama, amagana y’abaturage mu karere ka Gicumbi bitabiriye igikorwa cyabereye mu kagari ka Rwankojo, ho mu murenge wa Cyumba cyo kwangiza inzoga zitemewe mu Rwanda zifite agaciro ka miliyoni 17 n’igice z’amafaranga y’u Rwanda.
Ibiyobyabwenge byangijwe bigizwe na litiro 3060 za Kanyanga, amakarito 411 ya Chief Waragi, amakarito 240 ya Kitoko Waragi, n’amasashe 19680 ya Blue Sky.
Mu bice bitandukanye by’aka karere hakunze gufatirwa bene izi nzoga zibujijwe mu Rwanda kubera ibyo zikozemo no kuba inyinshi muri zo ziri mu masashe.
Izi nzoga zangijwe zifatwa nk’ibiyobyabwenge mu Rwanda nk’uko biteganywa n’ingingo ya 24 y’Umutwe wa mbere w’Itegeko N°03/2012 ryo ku wa 15/02/2012 rigena imikoreshereze y’ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu Rwanda.
Iyi ngingo ivuga ko ikinyobwa cyose kirengeje igipimo cya mirongo ine na gatanu ku ijana (45%) bya alukoro n’ikindi cyose kitujuje ibyangombwa byo kuba cyanyobwa, gifatwa nk’ikiyobyabwenge.
Mu Ntara y’Amajyaruguru, uturere twa Burera na Gicumbi tuza ku isonga mu hafatirwa ibiyobyabwenge byinshi.
Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Gicumbi, Superintendent of Police (SP) Steven Gaga yavuze ko imikwabu, iperereza,ubukangurambaga, n’ubufatanye n’abaturage ndetse n’izindi nzego ari byo bituma hafatwa ibiyobyabwenge byinshi.
Yagize ati:"Izi nzoga zangijwe zafatiwe mu mikwabu yakozwe muri aka karere mu bihe bitandukanye mu mezi abiri ashize, kandi abenshi mu bazitunda n’abazicuruza barafashwe."
Yakomeje avuga ko amakuru atangwa n’abafatanyabikorwa ba Polisi y’u Rwanda ari yo atuma imikwabu yo kurwanya ibiyobyabwenge igera ku ntego ku kigereranyo cya mirongo icyenda ku ijana.
Turizera tudashidikanya ko ubu bufatanye n’abaturage binyuze mu Kominiti Polisingi buzatuma turushaho kubirwanya."
SP Gaga yagize kandi ati:"Inzira ibiyobyabwenge bicishwamo bivanywe muri Uganda turazizi. Ababitunda bakunda kunyura mu mirenge ya Rubaya, Cyumba na Kaniga. Iyi mirenge ni yo yafatiwemo inzoga zitemewe zangijwe kuri uyu munsi. Gufata ababyishoramo biratworohera kubera ko tuzi uko babyinjiza mu gihugu, aho banyura, n’ababicuruza."
Yakomeje agira ati:"Dufatanya n’ubuyobozi bw’akarere mu gutuma Irondo na Komite zo kubungabunga umutekano bikora neza. Dukorana kandi neza na bagenzi bacu bo muri Kabare-Uganda, tukaba duhanahana amakuru ku cyaha icyo ari cyo cyose."
Polisi y’u Rwanda n’iya Uganda zasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu kurwanya ibyaha. Mu biranga ubwo bufatanye harimo gusangira ubumenyi n’ubunararibonye no gufatanya kurwanya ibyaha ndenga mipaka nk’icuruzwa ry’abantu n’ubujura bw’imodoka.
SP Gaga yavuze ko mu rwego rwo kurushaho kurwanya ibiyobyabwenge; mu midugudu n’utugari bigize aka karere hari gushyirwamo amahuriro yo kurwanya Kanyanga (Anti-Kanyanga Clubs).
Yagize na none ati:"Uruhare rw’abaturage mu kurwanya ibiyobyabwenge ruragaragara. Buri wese arasabwa kubyirinda kandi akagira uruhare mu kubirwanya atanga amakuru y’ababinywa, ababitunda, n’ababicuruza."
Kinyarwanda
English











