Hashize igihe kitari gito Polisi y’u Rwanda itangiye guhugura abanyeshuri ibaha ubumenyi ku bubi bw’ibiyobyabwenge. Mu mashuri atandukanye ari mu bice by’igihugu hakozwe ubukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge ndetse hashyirwaho amahuriro yo kubirwanya.
Ibi bigamije kurwanya ibiyobyabwenge no kunoza uburyo bwo guha inzego zibishinzwe amakuru y’ababyishoramo.
Mu mahuriro (Anti-crime clubs) 1000 ari mu Rwanda, hafi 90% ni abarizwa mu bigo by’amashuri bitandukanye
Umuyobozi w’agashami gashinzwe kurwanya ibiyobyabwenge kabarizwa mu Ishami rya Polisi y’u Rwanda ry’Ubugenzacyaha (CID), Superintendent of Police (SP) Christophe Semuhungu, yavuze ko Polisi y’u Rwanda yatangiye igikorwa cyo gusura ayo mahuriro no gusuzuma icyo ubukangurambaga bukorwa n’abayagize bumariye abanyeshuri muri rusange ndetse n’abatuye hafi y’amashuri bigamo.
SP Semuhungu yagize ati: "Iyo dukora ubukangurambaga, tubanza kwegeranya amakuru y’abantu bishora mu biyobyabwenge n’uko babikora, kandi tukamenya amashuri aherereye mu bice ibiyobyabwenge bikunze kugaragaramo. Ibi biba bigamije kurushaho kurwanya itundwa n’ikoreshwa ryabyo binyuze mu kwereka abanyeshuri ububi bwabyo, no kubasaba gukangurira abatuye hafi y’amashuri bigamo kubyirinda."
Yakomeje avuga ko nyuma ya buri mezi atatu Polisi y’u Rwanda isura amashuri afite amahuriro yo kurwanya ibiyobyabwenge kugira ngo irebe umusaruro atanga..
SP Semuhungu yagize kandi ati: "Gushyiraho amahuriro yo kurwanya ibiyobyabwenge bijyana buri gihe no guhugura abarezi babo banyeshuri tubaha ubumenyi bw’ukuntu bazakomeza gufasha abo barera babasobanurira ububi bwabyo. Ubu buryo bwo kurwanya ibiyobyabwenge bwatanze umusaruro ushimishije, kandi abanyeshuri bishimira kuduha amakuru y’ababyishoramo."
Abanyeshuri bafite udusanduku tw’ibitekerezo bashyiramo udupapauro turiho amakuru ajyanye n’ibiyobyabwenge ku buryo iyo tubasuye twegeranya izo nyandiko zabo, tukazisesengura, ku buryo hari bamwe mu bishora mu biyobyabwenge bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe kuri izo mpapuro.
Ku itariki 10 Kamena, itsinda riyobowe na SP Semuhungu ryakoze ubukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge mu ishuri ryo mu karere ka Kicukiro ryitwa Samuduha Integrated College, aho ryagiranye ikiganiro n’abanyeshuri bagera kuri 300 baryigamo; ribasobanurira ingaruka ibiyobyabwenge bigira ku babinywa, ku bantu muri rusange, ndetse no ku bukungu bw’igihugu.
Yabwiye abo banyeshuri ati:"Ibiyobyabwenge bigira ingaruka ku byiciro by’abantu by’ingeri zose. Bitera ababinyoye gukora ibyaha birimo ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ubujura, ndetse n’ubwicanyi, ibi byose bikaba bihungabanya ituze rya rubanda."
Ibiyobyabwenge bikunze gufatirwa mu Rwanda harimo urumogi, n’inzoga z’inkorano zitemewe nk’izitwa Muriture, Kanyanga, Bareteta, Yewe muntu n’Ibikwangari, izi zose zikaba zigira ingaruka mbi ku buzima bw’abantu. Yavuze kandi n’izindi zitwa sky blue zinjizwa mu Rwanda zikomotse mu bihugu by’abaturanyi.
SP Semuhungu yabwiye abo banyeshuri ibihano bihabwa umuntu ufatanywe ibiyobyabwenge, muri byo hakaba harimo ibivugwa mu ngingo ya 593 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko, guhinga, gukora, guhindura, kugurisha, gutunda, kubika no kunywa ibiyobyabwenge bibujijwe keretse mu bihe no mu buryo byagenwe n’itegeko.
Yababwiye ko bahanwa kandi n’iya 594 ivuga ko umuntu wese ukora, uhindura, winjiza, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000).
Abantu batari bake bafashwe banywa cyangwa bacuruza ibiyobyabwenge, bamwe muri bo bakaba barashikirijwe ubushinjacyaha.
Mu rwego rwo kurushaho kurwanya ibiyobyabwenge, Polisi y’u Rwanda ikomeje ibikorwa by’ubukangurambaga mu gihugu hose; aho isobanurira ibyiciro by’abantu batandukanye ububi bwabyo, ariko ikibanda ku rubyiruko rw’abanyeshuri.
Abafatanyabikorwa mu kurwanya ibyaha barimo abayobozi b’inzego z’ibanze, amashyirahamwe y’abantu batandukanye, na Sosiyete sivile na bo bagira uruhare mu bukangurambaga bwo kurwanya ibiyobabwenge.
SP Semuhungu yasoje ikiganiro yagiranye n’abo banyeshuri agira ati:"Turongera gukangurira buri wese kwirinda ibiyobyabwenge no kugira uruhare mu kubirwanya atanga amakuru ku gihe y’abantu babyishoramo."

Kinyarwanda
English










