Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’I Burengerazuba ifatanyije n’abaturage bafatanye abagabo bane ibiro 36 by’urumogi mu turere twa Rubavu na Rusizi. Bose hamwe bafashwe ku itariki ya 1 Kanama uyu mwaka. Abitwa Habiyaremye Edouard w’imyaka 35 na mugenzi we Uwizeyimana Cyprien w’imyaka 20 bafatiwe mu murenge wa Gihundwe mu kagari ka Shagasha bafite ibiro 10; bakaba barafashwe na Polisi nyuma y’uko ihawe amakuru n’abaturage ko bariya bagabo bacuruza urumogi muri ako gace maze irabafata; ubu bashyikirijwe urwego rw’ubugenzacyaha- RIB aho bafungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kamembe.
No mu karere ka Rubavu hari abandi bahafatiwe aribo Nzamuye Jean marie Vianney w’imyaka 36 na Tuyisenge w’imyaka 20. Bo bafatiwe mu murenge wa Busasamana bafite ibiro 36 aho bari babyambukije umupaka, abaturage ubwabo bakaba baragize uruhare runini mu ifatwa ryabo kuko bafashwe n’irondo ry’abaturage.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Chief Inspector Innocent Gasasira yashimiye abaturage kubera uruhare bakomeje kugaragaza mu kurwanya no gukumira ibyaha muri rusange. Yagize ati:” Turashimira cyane abaturage bo muri iyi Ntara kubera ubufatanye bwabo mu gukumira no kurwanya ibiyobyabwenge kuko ahanini ibifatwa nibo baba batanze amakuru bityo twebwe nka Polisi n’izindi nzego ndetse n’abaturage tugafatanya mu gufata ababinywa n’ababicuruza. Kugeza ubu abaturage benshi basobanukiwe ububi n’ingaruka mbi z’ibiyobyabwenge ndetse n’inzitizi bigira ku iterambere ry’igihugu cyacu”.
CIP Gasasira yakomeje asaba abaturage gukomeza uyu muco mwiza wo gufatanya na Polisi n’izindi nzego kuko aribyo bituma ibyaha bigabanyuka ndetse iyi mikoranire myiza igatuma iterambere igihugu cyifuza rigerwaho.
Ingingo ya 594 y’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umuntu ukoresha ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo bitemewe n’amategeko; bityo ko ahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka 3 kugera kuri 5 n’ihazabu y’amafaranga 500,000 kugera kuri 5,000,00 z’amafaranga y’u Rwanda.
English









