Abapolisi n’abafatanyabikorwa ba Polisi mu kubungabunga umutekano (abagize urwego rwa Dasso, abakozi bo mu nzego z’ibanze) bo mu turere twa Nyabihu na Ngororero bari mu gikorwa cyo gupimwa ubwandu bw’agakoko gatera Sida.
Iki gikorwa kikaba cyaratangiye guhera kuwa gatanu tariki ya 5 Kamena 2015, kikaba kigomba kumara iminsi icumi. Iki gikorwa kikaba gikorwa n’itsinda ry’abaganga baturutse muri Polisi y’u Rwanda.
Umuhuzabikorwa wa Isange One Stop Center ndetse akaba anakuriye gahunda z’ubuvuzi bwihariye, ACP Dr Wilson Rubanzana, yavuze ko muri iyi , babanza kwigisha ububi bw’agakoko Sida ndetse bagapima ku bushake ubwandu bw’agakoko gatera Sida.
ACP Dr Wilson Rubanzana akaba yakomeje avuga ko iki gikorwa bagifashwamo na Minisiteri y’ubuzima binyujijwe mu mushinga wa Global Fund. Abapolisi n’abafatanyabikorwa mu kwicungira umutekano babasanga hirya no hino mu mirenge aho bakorera.
Uretse gutanga ubukangurambaga ku bubi bw’icyorezo cya Sida no gupima ku bushake, hanatangwa n’udukingirizo mu rwego rwo kwirinda icyo cyorezo. Umuhuzabikorwa wa Isange One Stop Center ndetse akaba anakuriye gahunda z’ubuvuzi bwihariye, akaba yanavuze ko mu gihe hatanga ubwo bukangurambaga no gupima ku bushake, hari n’irindi tsinda ry’abaganga baba barimo bakurikirana imigendekere yo gukingira indwara y’umwijima ya Hépatite B ku bapolisi. Iki gikorwa nacyo kikaba cyaratangiye hirya no hino mu gihugu guhera kuwa kabiri tariki ya 2 Kamena 2015, aho abapolisi bahabwa urukingo rw’iyo ndwara.
ACP Dr Wilson Rubanzana akaba avuga ko gukangurira abapolisi n’abafatanyabikorwa mu kwicungira umutekano kwirinda icyorezo cya Sida no gupima ku bushake ubwandu bw’agakoko ka Sida, ari igikorwa kizakomereza no mu tundi turere mu bihe biri imbere.
Muri iyo gahunda kandi hanatangirwamo ubutumwa bwo kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’ingaruka bigira ku bukungu no ku buzima bw’abaturage.
Kinyarwanda
English











