Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Uburenganzira n’uburere bw’umwana: Ababyeyi nibo ba mbere babushinzwe

Ababyeyi baributswa ko aribo mbere na  mbere bashinzwe uburenganzira bw’abana.  Ubwo burenganzira harimo ubwo kubaho, kwiga, kwandikishwa mu gihe yavutse, kuvuzwa, kumenya ababyeyi be n’ibindi.

Ibi bije nyuma y’aho ku mugoroba wo ku itariki ya 6 Ugushyingo 2016; ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba; Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Gasabo itoraguye  umwana w’umukobwa w’imyaka 4 ku murenge wa Gatsata;  aho yari yashyizwe  n’umubyeyi we akigendera akamusiga wenyine.

Asobanura uko byagenze, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali Superintendent of Police (SP) Emmanuel Hitayezu yagize ati:” ku mugoroba wo ku cyumweru ubwo umupolisi yari mu kazi ke, yasanze umwana yicaye hafi y’ibiro by’umurenge,  imvura iri hafi kugwa;  noneho amujyana aho akorera kuri sitasiyo ya Polisi y’u Rwanda ya Gatsata kumwugamisha imvura no kumubaza impamvu yicaye aho wenyine”.

SP Hitayezu yakomeje avuga ko uyu mwana yabwiye abapolisi bari ku kazi icyo gihe; ko ari nyina wahamushyize akigendera ariko akamusigira agasakoshi gato.  Abapolisi barebyemo basangamo urupapuro rwanditseho amagambo agira ati:” Munyakire, aho niho mbashije kugeza. Murakoze”.

SP Hitayezu yakomeje avuga ko umuyobozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu murenge wa Gatsata abisabwe n’abapolisi yacumbikiye uwo mwana, ubwo hahita hatangira iperereza ngo hamenyekane umubyeyi w’uwo mwana n’impamvu yabimuteye.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali yakomeje agira ati:”bukeye ku wa mbere tariki ya 7 Ugushyingo; nibwo twabonye umugore uri mu kigero cy’imyaka 24 aje ku murenge avuga ko yabuze umwana we. Twarakurikiranye dusanga umwana ari uwe”.