Mu mpera z’iki cyumweru, mu cyumba cy’inama cy’akarere ka Rwamagana habereye inama rusange y’umutekano, irebera hamwe uko umutekano wifashe mu ntara y’Iburasirazuba inafatira hamwe ingamba zo gukomeza kuwubumbatira.
Atangiza iyi nama, umuyobozi w’intara Kazaire Judith yashimye uko umutekano wifashe muri iyi ntara, asaba abayitabiriye kongera imbaraga no gushyiraho ingamba zihariye zigamije gukumira no kurwanya ibyaha bitewe n’imiterere ya buri Karere kagize intara r’iburasirazuba.
Akaba yaravuze ati:"Buri karere kagaragaramo ibyaha bitandukanye, ariko hari ibyaha biboneka mu turere tumwe na tumwe bitaboneka mu tundi bitewe n’imiterere yatwo, ababishinzwe bashyireho ingamba zo kubirwanya kandi ubujura bugaragara bushakirwe umuti kuko kwiba iby’abaturage bituma bacika intege zo gukomeza gukora."
Kazaire yashimye abitabiriye inama uruhare bagize mu guhangana n’ikibazo cy’amapfa, ndetse n’uburyo bakanguriye abaturage guhinga ku buryo ubu mu turere twinshi hari icyizere ko umusaruro uzaboneka kandi uhagije. Abayobozi bakaba basabwe gushyira imbaraga mu guhangana n’abamamyi ndetse no gukangurira abaturage kutagurisha imyaka yabo ikiri mu mirima kandi ku giciro gito.
Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba Assistant Commissioner of Police (ACP) Dismas Rutaganira, yavuze ko muri rusange umutekano muri iyi ntara wifashe neza, ariko ko hari ibyaha birimo ubujura, icuruzwa n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, gukubita no gukomeretsa ndetse n’impanuka zo mu muhanda byagiye bihungabanya umutekano w’abaturage.
Yaravuze ati:"Muri rusange umutekano umeze neza muri iyi ntara, ariko hari ibyaha bimwe na bimwe bigenda bigaragara birimo ubujura butandukanye, gukubita no gukomeretsa, abafata binjiza mu gihugu ibiyobyabwenge babikuye mu bihugu duhana imbibi ndetse n’ababinywa, impanuka zo mu muhanda zihitana ubuzima bw’abaturage kubera umuvuduko n’uburangare bw’abatwara ibinyabiziga. Ariko twashyizeho ingamba zitandukanye zo kubikumira no kubirwanya."
ACP Rutaganira yakomeje avuga ko muri izo ngamba zafashwe harimo gukomeza gukora imikwabu no gukaza amarondo ngo hafatwe aba bajura n’abanywa ndetse n’abacuruza ibiyobyabwenge, ndetse abafatiwe muri ibyo bikorwa bakagaragarizwa abaturage mu ruhame.
Mu rwego rwo gukaza umutekano cyane cyane muri ibi bihe by’impera z’umwaka, inama y’umutekano yaguye y’Intara yemeje ko hongerwa imbaraga mu gucunga umutekano, gukangurira abayobozi gukoresha ikayi y’umudugudu ndetse no gukangurira abaturage gutanga amakuru y’icyahungabanya umutekano kandi abagaragayeho ibyaha bakabihanirwa hakurikijwe amategeko.
Abari muri iyi nama kandi baganiriye ku kibazo cy’icuruzwa ry’abantu, hemezwa ko hakomeza gukorwa ubukangurambaga ku babyeyi ndetse n’urubyiruko, ndetse aho bishoboka hakifashishwa bamwe mu bahuye n’iki kibazo biteguye gutanga ubuhamya, bityo ababyeyi bakarushaho kugira amakenga kugirango mbere yo kohereza abana babo bajye babanza kumenya neza aho bagiye n’ikibajyanye.
Kinyarwanda
English











