Kuri uyu wa 15 Ukwakira mu gikorwa cyo kurwanya ibiyobyabwenge binyuze mu makuru atangwa n’abaturage polisi y’u Rwanda mu ntara y’uburasirazuba yafashe inamenera mu ruhame inzoga z’inkorano zisaga litiro 1000 mu turere twa Gatsibo, Kirehe na Bugesera abaturage bagaragarizwa ingaruka zo kunywa izi nzoga haba ku buzima ndetse n’uruhare zigira mu bikorwa bihungabanya umutekano.
Izi nzoga zamenwe zigizwe na Litiro 300 zafatiwe mu murenge wa Ngeruka mu karere ka bugesera, Litiro 180 zafatiwe mu murenge wa Mahama mu karere ka Kirehe, ndetse na Litiro zisaga 500 zafatiwe mu karere ka Gatsibo.
Umuvugizi wa polisi mu ntara y’Uburasirazuba Chief Inspector of Police CIP Theobald Kanambugire ashimira abaturage batanga amakuru ku bakora izi nzoga, asaba buri wese kuzirinda kuko zigira ingaruka nyinshi kubazinywa kandi zigasigira igihombo kubazikora.
Yagize ati “Abamaze kumenya ububi bw’izi nzoga turabashimira ku ntambwe nziza bateye mu kuzirwanya, tunabasaba no guhidura abandi batarumva neza ububi bw’izi nzoga.”
Yakomeje agira ati “Dukwiye kwibuka ko izi nzoga z’inkorano zangiza ubuzima bw’uzinywa, zigahungabanya imibanire ye n’abandi ndetse zikanahombya uzikora kuko zimenwa kandi yazishoyemo amafaranga menshi.”
Abaturage bagaragaje ko batazacogora gutanga amakuru ku bakora bakanacuruza izi nzoga kuko ngo akenshi usanga arizo ntandaro y’ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa ndetse n’amakimbirane yo mu miryango.
Amabwiriza y’Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubuziranenge (RSB) ateganya ko ubuyobozi bw’umurenge buca amande y’amafaranga y’uRwanda kuva ku bihumbi 50frw kugera ku bihumbi 500frw, ufashwe akora cyangwa acuruza inzoga z’inkorano ubundi zikamenerwa mu ruhame.
English









