Abantu 36 bafungiwe kuri sitasiyo ya Polisi y’u Rwanda mu karere ka Nyagatare nyuma yo gukekwaho uruhare mu bikorwa by’ubujura bw’inka mu turere tw’Intara y’I Burasirazuba cyane cyane Nyagatare, Gatsibo na Kayonza.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’I Burasirazuba IP Emmanuel Kayigi, yavuze ko ubu bujura bw’inka bwagaragaye muri iyi minsi, aho bamwe muri aba bajura bafatanywe inyama z’inka nyuma yo kuziba mu mafamu no kuzibagira mashyamba hirya no hino muri utwo turere.
IP Emmanuel Kayigi akaba avuga ko mu bakekwa kugira uruhare muri ibi bikorwa, harimo abashumba b’izo nka, abo bajura ndetse na bamwe mu bacuruzi bafite amabagiro muri utwo turere.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’I Burasirazuba akaba akomeza avuga ko hari n’abafashwe bafite ayo mabagiro y’inyama bakorera mu Mujyi wa Kigali, nabo bakaba bafite uruhare muri ibyo bikorwa by’ubujura bw’inka, ku buryo aribo bohereza rimwe na rimwe imodoka kuza kugura no gupakira izo nyama bakazizana kuzigurisha mu Mujyi wa Kigali.
Yagize ati” Bariyizira cyangwa bakohereza abakozi babo ku buryo bahurira n’abazikura aho bazibagira ku mihanda aho baziranye. Abo dufata batwereka abandi.
Mu Mujyi wa Kigali naho hari abo twafashe bafite amabagiro, bakunze kuzipakira mu mifuka imbere harimo amasashi. Turasaba abagenzi kujya badufasha kugenzura imizigo ishyirwa mu modoka babona hari ibintu bidasanzwe bakatumenyesha”.
Yakomeje asaba abashoferi gufatanya na Polisi bakajya bagenzura imizigo yinjizwa mu modoka.
IP Kayigi yongeyeho ko Polisi y’u Rwanda yahagurukiye iki kibazo; harimo gufata abishora muri ubu bujura, gukorana inama n’aborozi muri utwo duce, hagamijwe kubakangurira gukoresha abashumba bizeye neza kandi bafite umwirondoro uzwi ndetse no gukorana n’inzego z’ibanze hagamijwe gukaza amarondo.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’I Burasirazuba asoza asaba abaturage kujya batanga amakuru y’abantu babona bafite izo nyama ku buryo budasobanutse, kuko uretse kuba ibyo bikorwa bibi by’ubujura byahombya igihugu n’abaturage ku rwego rw’ubukungu, izo nyama zishobora gutera n’indwara kuko iyo habayeho ubwo bujura, izo nyama zigurishwa ziba zidapimwe indwara n’abaganga b’amatungo babifitiye uburenganzira.
Kinyarwanda
English











