Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Uburangare n’umuvuduko by’abashoferi biri ku isonga mu biteza impanuka

Hafi ya buri munsi, nibura umuturarwanda ahitanwa n’impanuka yo mu muhanda, ibintu bibabaje kandi bikwiye guhagarara, bikaba bisaba uruhare rwa buri wese mu barebwa n’iki kibazo.

Ibi Polisi y’u Rwanda irabivuga nyuma y’aho kuri uyu wa kane tariki ya 23 Ukwakira  honyine,  habaye impanuka 8 mu gihugu hose, abantu 2 bakahasiga ubuzima, abandi 15 bagakomereka.

Izo mpanuka zikaba zarabereye mu turere twa Rulindo, Nyamagabe, Rubavu na Bugesera.

Nko mu karere ka Nyamagabe, mu murenge wa Gasaka habereye impanuka y’imodoka,  ubwo ipikipiki ifite pulaki RA 080 F yagonze umwana w’umunyamaguru w’imyaka 6 agahita yitaba Imana, ubu uwari utwaye iyo moto afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Gasaka mu gihe iperereza rikomeje.

Indi mpanuka ikomeye ni iyabereye mu murenge wa Nyakiriba akarere  ka Rubavu, aho imodoka itwara abagenzi yo mu bwoko bwa Toyota Hiace ifite ikirango RAA 601 P yataye umuhanda igonga igiti, convuwayeri wayo agahita yitaba Imana naho abagenzi 12 bagakomereka.

Umuvugizi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kabanda, wemeje ko izi mpanuka zabaye, yatangaje ko impanuka nyinshi ziterwa n’uburangare bw’abatwara ibinyabiziga, umuvuduko, ibinyabiziga bitameze neza, n’ibindi, nyamara byose bishobora kwirindwa abashoferi baramutse babyitayeho.

CIP Kabanda akaba yasabye abashoferi kwirinda umuvuduko ukabije cyane cyane ko turi mu bihe by’imvura bituma imihanda inyerera kandi hakaba haba hariho n’ibihu bituma atareba neza imbere ye.

Yakomeje asaba ababyeyi cyane cyane muri ibi bihe by’ibiruhuko kwita ku bana babo kuko abana baba bashaka gukinira ku mihanda, dore ko bari bamaze iminsi birirwa ku mashuri ubu bakaba bagiye kujya birirwa mu rugo.

CIP Kabanda kandi yasabye abatwara amagare na moto mihanda nyabagendwa, gukoresha imihanda neza ku buryo badateza impanuka abandi bafatanyije gukoresha imihanda.