Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Uburangare bw’abashoferi buri ku isonga mu biteza impanuka zo mu muhanda

Polisi y’u Rwanda yongeye kwibutsa abatwara ibinyabiziga, byaba imodoka cyangwa moto, kwirinda uburangare kuko buri ku isonga mu biteza impanuka zo mu muhanda, nazo zigahitana ubuzima bw’abantu ndetse rimwe na rimwe zikangiza ibikorwa remezo.

Ibi yongeye kubisaba nyuma y’aho ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda muri raporo ryerekaniye ko mu kwezi kwa Mutarama habaye impanuka 86, zigwamo abantu 20 zikomerekeramo 117.

Iyo raporo yerekana ko muri izo mpanuka zose zabaye, 56.6 ku ijana (56.6%)zatewe n’uburangare bw’abatwara ibinyabiziga.

Iyo raporo kandi yerekana ko gutwara nabi byateje impanuka 28.8%.

N’ubwo bimeze bitya ariko, umuvugizi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda Superitendent of Police (SP) Jean Marie Vianney Ndushabandi yavuze ko impanuka zagabanutse ugereranyije n’umwaka ushize. Aha yagize ati: “Muri rusange impanuka zaragabanutse ugereranyije n’izabaye muri uku kwezi umwaka ushize, ariko turacyabura abantu bitewe n’uburangare bwa bamwe mu batwara ibinyabiziga. Tuzakomeza kongera imbaraga mu kugabanya impanuka, kandi uwo ariwe wese wica amategeko y’umuhanda azajya ahanwa hakurikijwe amategeko”.

Impanuka zagabanutseho 13.3 % ugereranyije n’umwaka ushize uko byari bimeze mu kwezi kwa Mutarama, bikaba bigaragara ko  21.8% by’impanuka zabaye zatewe na moto, mu gihe 20.8% byazo zatewe n’imodoka nto.

Impanuka zigera kuri 70% zabereye mu mujyi wa Kigali, hakurikiraho intara y’amajyepfo, iy’amajyaruguru igakurikiraho, hagakurikiraho iy’iburasirazuba, mu gihe iy’iburengerazuba iza ku mwanya wa nyuma.

Izi mpanuka zose n’ubwo ziba, Polisi y’u Rwanda iba yigishije abatwara ibinyabiziga uko bazirinda, dore ko yashyizeho igihe kihariye cyo kubigisha amategeko y’umuhanda mu cyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi.

SP Jean Marie Vianney Ndushabandi yavuze ko bazakomeza kwigisha abakoresha umuhanda kubahiriza amategeko, bareba ko abatwara ibinyabiziga bahindura imyumvire, bagacika ku burangare bugiteje inkeke ku mutekano wo mu muhanda.