Ishami rya Polisi rishinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’iby’abaturage rikomeje ibiganiro mu mashuri byo gushishikariza abanyeshuri gukumira no kurwanya ibyaha cyane cyane ibiyobyabwenge.
Ni muri urwo rwego, kuri uyu wa kabiri no kuwa kabiri tariki ya 8 Nyakanga, ushinzwe ubukangurambaga n’amahugurwa muri iryo shami Chief Inspector of Police (CIP) Jean Claude Kabandana, yatanze ibiganiro mu rwunge rw’amashuri rwa Kimironko ya 2 riherereye mu murenge wa Kimironko akarere ka Kicukiro ryigamo abanyeshuri 900.
Aba banyeshuri bakaba barahawe ibiganiro byo gukumira no kwirinda ibyaha cyane cyane ibiyobyabwe no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
CIP Kabandana yasobanuriye abo banyeshuri amoko y’ biyobyabwenge n’ingaruka zabyo, haba ku buzima no ku bukungu bw’ubikoresha, abasaba ko niba hari abanyeshuri bigana, abaturanyi cyangwa abavandimwe babo babikoresha bajya bahita batanga amakuru kuri Polisi ibegereye.
Yakomeje abasobanurira ko ibiyobyabwenge biteza umutekano muke mu ngo, kuko akenshi uwabikoresheje bimutera gukora ibindi byaha birimo urugomo, gukubita no gukomeretsa, gufata abana n’abagore ku ngufu, ubujura n’ibindi.
Nyuma y’ibiganiro, abanyeshuri bashimiye Polisi kuba yaje kubaganiriza, banavuga ko bagiye gushishikariza urubyiruko bagenzi babo bari mu mashuri cyangwa batiga bazi bakoresha ibiyobyabwenge kubireka, kuko byangiza ahazaza habo heza ndetse bikabangiriza n’ubuzima.
Yakomeje avuga ko bagiye kujya batanga amakuru y’abacuruza ibiyobyabwenge bagatabwa muri yombi, bagamije gukumira no kurwanya ibyaha n’abanyabyaha.
Kinyarwanda
English











