Polisi y’u Rwanda ikomeje gufatanya n’izindi nzego za Leta gukangurira Abanyarwanda n’Abaturarwanda kwirinda kwishora mu biyobyabwenge ibabwira ingaruka bigira ku babinywa, ababikoresha, ababitunda n’ababicuruza.
Inzego zifatanya na Polisi muri ubu bukangurambaga harimo Minisiteri y’Ubuzima, iy’Ubutegetsi bw’Igihugu, iy’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Ubushinjacyaha na Minisiteri y’Urubyiruko.
Ku itariki 16 z’uku kwezi ubu bukangurambaga bwabereye mu karere ka Gicumbi aho Polisi n’izindi nzego bagiranye ibiganiro n’amagana y’abatuye Umurenge wa Kaniga byibanze ku ngaruka zo kwishora mu biyobyabwenge; ibyo biganiro bikaba byarabereye mu kagari ka Kaniga.
Nyuma yo kuganiriza abatuye aka gace ku ngaruka zo kwishora mu biyobyabwenge, habaye igikorwa cyo kumena no gutwika ibiyobyabwenge by’ubwoko butandukanye byafatiwe muri aka karere mu bihe bishize.
Ibiyobyabwenge byamenwe ibindi bigatwikwa bigizwe n’amasashe 6,960 ya Chief Waragi, amasashe 2040 ya Primos Vodka, amasashe 1, 980 ya Zebra Waragi, amasashe 840 ya Kitoko, amasashe 840 ya Real Gin, amasashe 804 ya Kick Waragi, litiro 760 za Kanyanga, amasashe 276 ya Leaving Gin n’udupfunyika (bule) 12 tw’urumogi.
Mu butumwa Umuyobozi wa Polisi muri aka karere, Superintendent of Police (SP) Gaston Karagire yatangiye ahabereye icyo gikorwa yabwiye abari aho ko abinjiza ibiyobyabwenge mu gihugu babivana muri bimwe mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda; ariko ko n’ubwo bakoresha amayeri menshi kugira ngo badafatwa birangira ibafashe biturutse ku mikoranire mwiza yayo n’abaturage bayiha amakuru yerekeranye n’ababyishoramo.
Yababwiye ko urumogi na zimwe mu nzoga zamenwe kuri uwo munsi nka Kanyanga na Chief Waragi bifatwa nk’ibiyobyabwenge mu Rwanda hashingiwe ku biteganywa n’Iteka rya Minisitiri w’ubuzima Nº 20/35 ryo ku wa 09/06/2015 rigena ibinyobwa bitemewe n'ibindi bintu bicungwa kandi bifatwa nk’ibiyobyabwenge n'urusobe rw'imiti ikoreshwa nka byo.
SP Karagire yakomeje ubutumwa bwe agira ati,"Abari aha mwese muri Abahamya ko nta cyiza cyo kwishora mu biyobyabwenge. Ubwanyu murirebera ko ababishoramo amafaranga bayapfusha ubusa.Usibye kuba ababyishoramo bafungwa , banacibwa ihazabu."
Yagize kandi ati,"Abashyira imbere inyungu bakura mu kubicuruza bakirengagiza ingaruka bigira ku babinywa bamenye ko inzego za Leta zahagurukiye kubarwanya; baragirwa inama yo kubireka bagakora ibindi byemewe n’amategeko."
Yashimye Abaturage batanze amakuru yatumye izo nzoga zifatwa, kandi asaba abatuye aka karere muri rusange kuba ijisho ry’umuturanyi kugira ngo hakumirwe icyo ari cyo cyose cyahungabanya umutekano.
Kuri uwo munsi kandi Polisi mu karere ka Gasabo yakoze umukwabu mu kagari ka Masoro, mu murenge wa Ndera ifatana uwitwa Bigirimana Eliabu litiro zigera ku 1 000 z’inzoga zitujuje ubuziranenge.
Mu karere ka Rusizi Polisi yafashe litiro 350 z’Inzoga itujuje ubuziranenge izwi ku izina ry’ Umutarabanyi. Zafatanywe uwitwa Tuyisenge Emmanuel utuye mu kagari ka Peru, mu murenge wa Bugarama.
Izi litiro zigera ku 1, 350 zikimara gufatwa (izafatiwe muri Gasabo na Rusizi ) zahise zimenwa; abaturage bari aho bakanguriwe kureka kuzenga.
Na none ku gicamunsi cyo kuri uwo munsi (16 Mutarama)Polisi muri Rubavu yafatanye uwitwa Tuyishime jean de Dieu udupfunyika (bule) 1,055 tw’urumogi. Yafatiwe mu kagari ka Mbugangali, mu murenge wa Gisenyi.
Kinyarwanda
English











