Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Ubukangurambaga ku kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n'irikorerwa abana ryakomereje muri Ngororero

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 24 Mata, abagize inzego z'ubuyobozi zitandukanye mu karere ka Ngororero, intara y'Iburengerazuba, bakanguriwe kurushaho gufatanya mu gukumira no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n'irikorerwa abana.

Ubu bukangurambaga babuherewe mu nama nyunguranabitekerezo y'umunsi umwe yabereye muri ako karere, bukaba bwahawe abanyamabanga nshingwabikorwa b'imirenge igize aka karere, abahagarariye inzego z'abagore, abapolisi bahagarariye abandi, urwego rwunganira akarere mu mutekano (District Administrative Security Support Organ-DASSO), abayobozi b'utugari, n'abagize urwego rushinzwe kurwanya no gukumira ibyaha (Community Policing Committees-CPCs). Aba nabo bakazahugura abandi uko bakumira n'uko barwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n'irikorerwa abana.

Atangiza ubu bukangurambaga, Umuyobozi w'akarere ka Ngororero Ruboneza Gedeon, yavuze ko buri wese atagomba guhohoterwa, aho yagize ati:" Abantu bose bafite uburenganzira bungana. Nta we ugomba guhohoterwa kubera igitsina cye."

Yanavuze ko ingaruka z'ibi byaha zitagera k'uwabikorewe gusa, ahubwo zigera no ku muryango nyarwanda, akaba ariyo mpamvu buri wese akwiye kumva ko uru rugamba rumureba.

Ruboneza yasoje asaba aba bayobozi gukangurira abaturage kwirinda ibi byaha no gutanga amakuru ku gihe ku babikoze.

Umuhuzabikorwa w'inama y'igihugu y'abagore mu karere ka Ngororero Kampire Christine, yasabye buri wese kuba umukangurambaga mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, asaba ababyeyi n'abandi bagize umuryango nyarwanda kubwira abana icyo ihohoterwa aricyo, kumenya kuvuga "oya", n'icyo bakora baramutse barikorewe.

Umuyobozi w'ishami rya Polisi y'u Rwanda rishinzwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n'irikorerwa abana (Directorate of Anti Gender-Based Violence and Child Abuse) Superintendent of Police (SP) Beline Mukamana, yasabye abitabiriye ubu bukangurambaga ko buri wese yaba ijisho rya mugenzi we mu gukumira no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, kuko ryica kandi rikanabangamira uburenganzira bwa muntu, rikanaba inzitizi y'amajyambere n'umutekano.

SP Mukanama yakanguriye  abayobozi bari aho kujya batanga amakuru ku gihe ajyanye n'ihohoterwa rishingiye ku gitsina kugirango uwahohotewe abashe guhabwa ubufasha hakiri kare kandi byoroshye ndetse byihutishe iperereza.

Akaba yagize ati: "Ntidushobora gukumira no kurwanya ibyaha by'ihohoterwa rishingiye ku gitsina n'irikorewa abana hatabayeho gufatanya hagati y'inzego zibifite zose, kandi abana nabo bakwiye  kumenya  uburenganzira bwabo no kubuharanira."

Yasoje agira ati: "Ni inshingano ya buri wese kurirwanya no kurikumira kugirango turusheho kubumbatira umutekano."

Umuhuzabikorwa wa Isange One Stop Centre, Assistant Commissioner of Police (ACP) Wilson Rubanzana, yabwiye abari aho ko gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina bidakwiye guharirwa Polisi gusa, ababwira imikorere ya Isange One Stop Centres yaba ikorera ku bitaro bya Polisi y'u Rwanda ku Kacyiru, ndetse n'amashami yayo akorera mu bitaro by'uturere 17, aboneraho kubabwira ko abaturage ba Ngororero nabo Polisi y'u Rwanda yabagejejeho Isange One Stop Centre ikorera mu bitaro bya Muhororo,  aho abahohotewe babonera serivisi zitandukanye zirimo ubuvuzi, n'ubujyana burimo ubujyanye n'amategeko, zitangirwa hamwe kandi ibihe byose.

Asoza ubu bukangurambaga ku mugaragaro, umuyobozi w'ishami rya Polisi y'u Rwanda rishinzwe ibikorwa by'ubwubatsi, Deputy Commissioner General of Police (DCGP) Stanley Nsabimana, yasabye buri wese kuba umusemburo w'impinduka mu kurwanya no gukumira ibyaha by'ihohoterwa rishingiye ku gitsina n'irikorerwa abana, anabasaba kuzashyira mu bikorwa ingamba bafatiye hamwe no kuzazigeza ku baturage bayobora.

Akaba yagize ati:" Reka imyanzuro dufatiye muri iyi nama ntituyisige hano, kuko ari mwe mukorana n'abaturage bya hafi, mumanuke muyigeze ku baturage, tuzagaruke aha tubwirwa ko mu karere ka Ngororero ihohoterwa rishingiye ku gitsina n'irikorerwa abana ryarangiye rigeze ku kigero cya zero."

Ubu bukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n'irikorerwa abana, butegurwa na Polisi y'u Rwanda ifatanije na Minisiteri y'uburinganire n'iterambere ry'umuryango, iy'ubutegetsi bw'igihugu, iy'ubutabera iy'ubuzima n'ihuriro ry'imiryango y'Umuryango w'Abibumbye mu Rwanda (One UN-Rwanda), uyu mwaka bukaba bufite insanganyamatsiko igira iti: "Twese biratureba".

Mu rwego rwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, Polisi y'u Rwanda  ibitewemo inkunga na Madamu wa Perezida wa Repubulika Jeanette Kagame, yashyizeho Isange One Stop Centre nk'imwe mu ngamba zo gufasha abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina.