Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Ubukangurambaga ku kurwanya icuruzwa ry’abantu n’ihohoterwa bwakomereje mu karere ka Nyanza

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 21 Ukwakira, mu karere ka Nyanza hakomereje ubukangurambaga ku kurwanya icuruzwa ry’abantu, ihohoterwa rikorerwa abana n’abagore.

Ubu bukangurambaga bukaba bwarateguwe na Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’akarere ka Nyanza, buahbwa abaturage b’ako karere n’abanyeshuri bo mu bigo bitandukanye bose hamwe barenga ibihumbi bitanu (5.000).

Intumwa ya rubanda mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda umutwe w’abadepite Nyirabega Euthalie wari witabiriye uyu muhango, yagize ati:”Buri wese cyane cyane ababyeyi bakwiye kugira uruhare no kuba intangarugero no gufatanya n’izindi nzego mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, icuruzwa ry’abantu no kugira uruhare mu gukemura amakimbirane ashobora kuba aba mu miryango”.

Yasabye abanyeshuri n’urubyiruko muri rusange kudaceceka, bakamagana ihohoterwa rishobora kuba ryabakorerwa.

Depite Nyirabega yaboneyeho umwanya wo gusaba urwo rubyiruko kwitonda ngo badashorwa mu bucuruzi bw’abantu, anabakangurira gutungira agatoki inzego z’umutekano umuntu wese ubizeza ibitagaza n’ibidashoboka kimwe n’izindi mpano zitandukanye kuko akenshi aba ashaka kubajyana muri ubwo bucuruzi.

Umuyobozi w’ishami ry’ubugenzacyaha muri Polisi y’u Rwanda Assistant Commissioner of Police (ACP) Theos Badege nawe wari uri muri uyu muhango, yavuze ko icuruzwa ry’abantu ari ikibazo gihangayikishije isi muri rusange n’u Rwanda by’umwihariko

Assistant Commissioner of Police Theos Badege, Commissioner of Criminal Investigations Department said human trafficking is a global threat including Rwanda.

He explained that some children end up in exploitative and hard labour activities after offering them empty promises of better job while girls end up sexually harassed.

He also noted that violence against women and girls is still a challenge to security organs which requires all Rwandans to stand up against it.

“You should be the eye witnesses and report family conflicts in time before they turn violent” ACP Badege told students.

bakanguriwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina nirikorerwa abana cyane cyane kubakoresha imirimo ivunanye.

Ibi bikaba byavuzwe n’intumwa ya rubanda mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda depite Nyirabega Euthalie muri gahunda yo kurwanya no kwamagana ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana ndetse n’icuruzwa ry’abantu.

Depite Nyirabega akaba yakanguriye abanyeshuri bari bitabiriye urugendo kwirinda ibiyobyabwenge birinda abantu babashora mu ngeso mbizirimo n’abababeshya ko babajyana kubashakira amashuri n’akazi hanze y’u Rwanda.

Yagize ati”Nimwebwe bayobozi bejo hazaza niyo mpamvu mugomba kurinda ubuzima bwanyu”

Yababwiye ko ibiyobyabwenge bigira ingaruka ku muntu wabinyoye ,ku muryango,ndetse no ku gihugu kuko abantu babura ubuzima kubera ibiyobyabwenge,abandi bagatwara inda zindarao zitateguwe ugasanga bigira ingaruka ku gihugu muri rusange”.

Yasabye abanyeshuri kujya bamenyesha inzego z’umutekano amakimbirane abera mungo kugirango habeho gukumira no kurwanya ibyo byaha bitaraba.

Assistant Commissioner of Police (ACP) Theos Badege ukuriye ishami ry’ubugenza cyaha muri Polisi y’u Rwanda wari uhagarariye Polisi yasabye abo banyeshuri ko icuruzwa ry’abantu ari ikibazo kiri ku isi ndetse no mu Rwanda.

Yababwiye ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina ,irikorerwa mungo ndetse n’irikorerwa abana ari ikibazo gihangayikishije inzego z’umutekano ndetse n’igihugu muri rusange,akaba ariyo mpamvu hagomba ubufatanye bwaburi wese kugirango icyo kibazo kiranduke.

Yabasabye kujya bamenyesha Polisi abantu bashora abana mu biyobyabwenge ndetse n’ababacuruza kugirango bafatwe bahanwe.

Ubu bukangura mbaga bukaba bwara teguwe na Polisi y’u Rwanda kubufatanye n’akarere ka Nyanza.