Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Ubukangurambaga ku gukumira ibyaha binyuze mu mikino burakomeje

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego ikomeje ubukangurambaga bugamije gukangurira abaturage kugira uruhare mu gukumira ibyaha birimo ibiyobyabwenge no kurwanya inda ziterwa abangavu.

Ubu bukangurambaga bukomeje gukorerwa mu turere dutandukanye tw’igihugu bugeze ku munsi wabo wa cyenda, kuri uyu wa 12 Ukuboza 2018, bukaba bwakomereje mu turere twa Musanze na Kirehe aho abayobozi batandukanye muri Polisi n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bahura n’abaturage  hagakinwa umukino wa gishuti mu mupira w’amaguru, nyuma bagahabwa ubutumwa bubakangurira gukumira ibyaha.

Mu karere ka Musanze ibi biganiro  byabimburiwe n’umukino wa gishuti  wahuje abapolisi bakorera mu Ntara y’Amajyaruguru  na  Mountain Gorilla ikipe y’abikorera  bo mu karere ka Musanze  aho byari byitabiriwe n’abaturage basaga 2000 baturutse mu mirenge itandukanye igize aka karere.

Commissioner of Police (CP) Faustin Ntirushwa uyobora ishuri rikuru rya Polisi rya Musanze   wari intumwa y’umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda yasabye abaturage kongera ubufatanye mu kurwanya ibiyobyabwenge kuko bikomeje kwibasira urubyiruko rw’u Rwanda.

Yagize ati “Umuryango nyarwanda by’umwihariko urubyiruko rwugarijwe n’ibiyobyabwenge, bibayaza ubwonko bamwe bagata amashuri abandi bakishora mu byaha bibakururira ibihano biremereye, ejo heza habo hakangirika. Birakwiye ko kubirwanya biba ibya buri wese kuko urubyiruko nirwo bayobozi  b’ejo hazaza bazageza u Rwanda ku iterambere twifuza.”

CP Ntirushwa akomeza yibutsa abaturage ko bakwiye kurushaho kwicungira umutekano muri ibi bihe by’iminsi mikuru isoza umwaka .

Yagize ati “Gukumira ibikorwa bihungabanya umutekano mu bihe by’iminsi mikuru bikwiye kwitabwaho hakazwa amarondo ndetse hanatangwa amakuru ku gishobora guhungabanya umutekano  kugira ngo abaturage basoze umwaka banatangire undi mu byishimo”

Umuyobozi w’akarere ka Musanze Habyarimana Jean Damascene yashimiye Polisi uko ikomeje kwegera abaturage mu rwego rwo gukumira ibyaha, yibutsa abaturage ko kubikumira ari inshingano ya buri muturarwanda.

Yagize “Ibiyobyabwenge, amakimbirane yo mu muryango ni bimwe mu bikomeje kwangiza ubuzima bikanahungabanya umutekano, birakwiye ko buri wese yumva uburemere bwabyo maze bikaganirwaho bihagije binyuze mu itorero ry’umudugudu, inteko z’abaturage ndetse n’izindi nama zibahuza n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze.”

Meya Habyarimana asoza agaragaza ko ikibazo cy’abana b’abakobwa baterwa inda bakavutswa uburenganzira bwabo bwo kwiga  buri wese akwiye guhagurukira ku kirwanya atanga amakuru kuwo yaba azi ufitanye isano nabyo bityo agakurikiranwa n’amategeko.