Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Ubukangurambaga bwo kurwanya inkongi bwakomereje mu Ntara y’Iburengerazuba

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 9 Ugushyingo, Polisi y’u Rwanda yakomereje ubukangurambaga bwo gukumira no kurwanya inkongi mu turere twa Karongi na Nyamasheke mu Ntara y’Iburengerazuba.

Ni muri gahunda y’ubukangurambaga bugamije kuzamura ubumenyi bw’abaturarwanda n’uruhare rwabo mu kurwanya inkongi, bwatangijwe mu ntangiro z’uku kwezi k’Ugushyingo 2026, bukazazenguruka igihugu cyose bubera mu bigo bitandukanye ndetse n’ahakunze guhurira abantu benshi.

Amahugurwa yatangiwe mu byumba by'inama by’utwo turere, yitabirwa n'abakozi 579, barimo 339 bo mu karere ka Karongi na 240 mu Karere ka Nyamasheke.



Abayitabiriye barimo abayobozi b’inzego z’ibanze, abanyamuryango b’Urugaga rw’Abikorera (PSF), inzego z’umutekano, DASSO, ba injeniyeri, abayobozi b’inyubako, abacuruzi, abakozi ba sitasiyo za lisansi, abakora mu mahoteli, abarimu ndetse n’urubyiruko rw’abakorerabushake.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya inkongi n’ubutabazi, Assistant Commissioner of Police (ACP) Paul Gatambira yavuze ko ubumenyi bujyanye n’inkongi n’ibizitera  biri mu by’ibanze buri wese agomba kumenya kugira ngo abashe gukumira inkongi no kuba yagira icyo akora mu kwirwanaho igihe yaba ibaye.

Yagize ati: “ Tubasobanurira icyo inkongi  ari cyo n’ibigize inyabutatu y’umuriro (Fire Triangle), impamvu zitera inkongi n’ibyiciro byazo n’ibikorwa bidakurikije amabwiriza y’umutekano bishobora guteza inkongi, nko gusudira hakoreshejwe ibikoresho bitujuje ubuziranenge.”

Yakomeje agira ati: “Ubu bukangurambaga ntabwo bureba abo mu mijyi gusa kuko ntaho inkongi itagera, turashaka ko abantu basobanukirwa bakamenya neza ibijyanye n'inkongi, ibizitera, uburyo bwo kuzirinda n’uko bashobora kuzizimya mu gihe zibaye bakoresheje ibikoresho by'ibanze bafite, bitari ukuzibona bakumva ko Polisi ariyo igomba kuzizimya nk'aho bo nta cyo bakora."

ACP Gatambira yavuze kandi ko ku bijyanye n’igenzura ry’umutekano,  babasobanuriye ibijyanye na sisitemu zo kuzimya inkongi zikoresha amazi, sisitemu zo gutahura no gutanga ubutumwa bw’impuruza y’inkongi (Fire Alarm System) na sisitemu zikoresha uburyo bwikoresha mu kuzimya inkongi (Automatic Fire Suppression System).

Bigishwa kandi uburyo bwo kurinda inyubako inkuba, igenzura ry’imikorere n’umutekano w’amashanyarazi, ibikoresho bigenzura bikanasuzuma, uburyo bukwiye bwo kugabanya no gutandukanya ibyumba n’ibice by’inyubako, ndetse n’ibindi bikoresho bifasha kubungabunga umutekano usesuye mu nyubako.



INKURU BIFITANYE ISANO: Polisi yatangije ubukangurambaga bwo gukumira no kurwanya inkongi