Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Ubukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rikorerwa mu ngo bwabereye muri Kicukiro

Ku itariki 8 Nyakanga, abaturage bagera kuri 700 bo mu kagari ka Nyarurama, ho mu murenge wa Kigarama, mu karere ka Kicukiro bakanguriwe kwirinda ibyaha by’ihohoterwa rikorerwa mu ngo, kandi basabwa kujya baha Polisi y’u Rwada amakuru y’ababikora.
 
Ubu butumwa babuhawe n’Umuyobozi wa Sitasiyo ya Polisi y’u Rwanda ya Kigarama, Inspector of Police (IP) Gilbert Nsengiyumva afatanyije n’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge (Kigarama) Mugabe Alex.
 
Mu butumwa bwe, IP Nsengiyumva yasobanuriye abo baturage ko ihohoterwa rikorerwa mu ngo ririmo irishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana.
 
Yababwiye ko ihohoterwa rikorerwa mu ngo ari iriba hagati y’abashakanye, hagati y’ababyeyi n’abana, hagati y’abandi bantu babana mu rugo cyangwa bafitanye amasano bo mu muryango ndetse n’abakozi bo mu rugo.

IP Nsengiyumva yakomeje ababwira ko ibyaha by’ihohoterwa rikorerwa abana harimo kubakubita, kubakoresha imirimo ivunanye, kubaha ibihano bidahwanye n’icyo bakoze, kubasambanya, kubata, kutabandikisha cyangwa gutinda kubikora igihe bavutse, kubavana mu ishuri cyangwa kutabaha ibyangombwa nkenerwa ku baririmo, kwihekura, no kuvanamo inda.
 
Yababwiye ko umugabo cyangwa umugore uhoza ku nkeke uwo bashakanye, kumukubira, kumutota, kumubuza uburenganzira ku mutungo bashakanye aba akora ibyaha by’ihohoterwa.
 
Yabasobanuriye ko ibi byaha bikorwa ahanini n’abanyoye ibiyobyabwenge nk’urumogi na Kanyanga, maze abagira inama yo kutabinywa, kutabicuruza, no kutabitunda, kandi abasaba kujya baha Polisi y’u Rwanda amakuru y’ababikora.
 
IP Nsengiyumva yagize ati,"Umuryango urangwamo ihohoterwa ntushobora gutera imbere kubera ko abawugize batajya inama ku cyawuteza imbere. Gushyira hamwe bikwiye kuranga abagize umuryango."
 
Mu ijambo rye, Mugabe yabwiye abo baturage ati,"Iyo umugabo cyangwa umugore ahohotera uwo bashakanye aba atanga urugero rubi ku bana babo ndetse n’abandi babana mu rugo. Ubwumvikane buke hagati y’abashakanye buri mu bituma abana bareka ishuri ku buryo bamwe muri bo bahitamo kujya kwibera ku mihanda aho baba mu buzima bubi, ndetse bakahakorera ibikorwa  bibi birimo kunywa ibiyobyabwenge."
 
Yabasabye kwirinda ibyaha muri rusange, kandi bagatanga amakuru ku gihe yatuma bikumirwa.
 
Yashimye Polisi y’u Rwanda muri aka karere ku nama yagiriye abo baturage, kandi abasaba kuzikurikiza.