Mu mpera z’icyumweru gishize Polisi y’u Rwanda mu karere ka Kayonza yagiranye ikiganiro n’abaturage bo mu murenge wa Nyamirama, ho mu karere ka Kayonza; maze ibakangurira kwirinda no kurwanya ihohoterwa rikorerwa mu ngo.
Ibi babikanguriwe n’umuyobozi wa Sitasiyo ya Polisi y’u Rwanda ya Nyamirama, Inspector of Police (IP) Marie Goretti Ingabire, akaba yarunganiwe n’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge, Mukunzi Athanase.
Iyi nama aba bombi bagiranye n’abo baturage bageraga ku 2000 yabereye ku biro by’Akagari ka Gikaya.
IP Ingabire yababwiye ko ihohoterwa rikorerwa mu ngo harimo irishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana.
Yabasobanuriye ko umugabo cyangwa umugore uhoza ku nkeke uwo bashakanye, kumukubita, kumutota, kumubuza uburenganzira ku mutungo basangiye, ari bimwe mu byaha by’ihohoterwa rikorerwa mu ngo.
Yababwiye ko ibyaha by’ihohoterwa rikorerwa abana harimo kubakubita, kubakoresha imirimo ivunanye, kubaha ibihano bidahwanye n’icyo bakoze, kubasambanya, kubata, kutabandikisha cyangwa gutinda kubikora igihe bavutse, kubavana mu ishuri cyangwa kutabaha ibyangombwa nkenerwa ku baririmo, kwihekura no kuvanamo inda.
IP Ingabire yababwiye ko ibi byaha bikorwa ahanini n’abanyoye ibiyobyabwenge nk’urumogi, n’ibinyobwa bitemewe nka Kanyanga, maze abagira inama yo kutabinywa, kutabicuruza, no kutabitunda, kandi abasaba kujya baha Polisi y’u Rwanda amakuru y’ababikora.
Yagize ati:" Ihohoterwa ryo mu ngo riteza ubukene mu muryango n’ubwumvikane buke mu bawugize. Nta terambere rishobora kuba muri bene uwo muryango kubera ko nta gushyira hamwe ku bawugize kuba guhari."
Yakomeje agira ati:"Bene iri hohoterwa riteza umutekano muke mu bagize umuryango; ndetse iyo mibanire yabo mibi ihungabanya ituze ry’abaturanyi babo. Kurirwanya ntibigomba rero guharirwa Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego gusa, ahubwo buri wese akwiye kubigira ibye."
Mukunzi yabwiye abo baturage bo muri uyu murenge ati:"Iyo umugabo cyangwa umugore ahohotera uwo bashakanye aba atanga urugero rubi ku bana babo ndetse n’abandi babana mu rugo. Uko kubuzwa uburenganzira ni na byo bituma abana bava mu miryango bakajya ku mihanda, aho baba mu buzima bubi."
Yashimye Polisi y’u Rwanda muri aka karere ku nama yagiriye abo baturage, kandi abasaba kuzikurikiza uko zakabaye.
Yabasabye kandi kujya bajya inama ku iterambere ry’imiryango yabo; kandi bakirinda ikintu cyose gishobora gutuma abana bajya ku mihanda.
Polisi y’u Rwanda yashyizeho ingamba zitandukanye zo gukumira no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, muri zo hakaba harimo kuba yarashyizeho ishami rishinzwe kurwanya no gukumira iki cyaha (Anti Gender -Based Violence and Child Protection Directorate.)
Ibitewemo inkunga na Madamu wa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Jeannette Kagame, Polisi y’u Rwanda yashyizeho kandi Isange One Stop Center, iki kikaba ari ikigo gishinzwe kwita no gufasha abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina, aho kugeza ubu serivisi z’iki kigo zimaze kugezwa mu bitaro by’uturere hafi ya byose.
Kinyarwanda
English











