Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Ubukangurambaga bwo kurwanya icuruzwa ry’abantu bukomeje gukorwa mu mashuri

Bitewe n’uko icyaha cy’icuruzwa ry’abantu giteye inkeke ibihugu ndetse n’Isi muri rusange, aho usanga abibasirwa ari urubyiruko, Polisi y’u Rwanda ikomeje ubukangurambaga bwo kurwanya iki cyaha yibanda mu mashuri.

Ni muri urwo rwego ku ya 1 Nzeri  Polisi y’u Rwanda mu turere twa Ngororero, Karongi na Gicumbi yagiranye inana n’abanyeshuri bagera ku 2000 bo mu bigo by’amashuri yisumbuye bine byo muri utu turere ibasaba kurangwa n’ubushishozi kugira ngo batisanga babaye ibicuruzwa.

Mu kiganiro yagiranye n’abiga mu Rwunge rw’amashuri rwa  Bwira n’abo muri St Vincent de Paul basaga 300, ushinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego mu karere ka Ngororero, Inspector of Police (IP), Alexandre Minani yabasobanuriye  icyo icuruzwa ry’abantu ari cyo, uko abakora iki cyaha bashuka abo bajyana,  iyo babajyana , ibyo babakoresha n’uruhare rwabo mu kukirwanya.

Yunganiwe n’Umuhuzabikorwa w’Ihuriro ry’urubyiruko Nyarwanda rw’abakorerabushake mu kubumbatira umutekano, Maniraguha Isaac n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bwira, Kavange Jean d'Amour.

IP Minani yabwiye abo banyeshuri ati:"Icuruzwa ry’abantu ni uburyo bushya bw’ubucakara kubera ko abantu bakorerwa ihohoterwa ku mubiri no mu ntekerezo  harimo gukoreshwa imirimo ivunanye kandi nta gihembo n’ibikorwa by’urukozasoni nk’ubusambanyi."

Yagize kandi ati:"Abo bajyana babizeza ko bazabaha akazi keza .Umuntu nk’uwo ushaka kukujyana aho utazi agutesheje ishuri nta neza aba agushakira. Nihagira ubizeza ibyo bitangaza ntimukabyihererane ahubwo muzabimenyeshe ababyeyi banyu cyangwa ababarera, inshuti, abayobozi b’inzego z’ibanze na Polisi kugira ngo niba ari abashaka kujya kubacuruza bafatwe."

Abenshi mu  batabawe bajyanywe gucuruzwa biganjemo abakomoka muri Uganda n’Uburundi. Mu 2009 Polisi y’u Rwanda yahagaritse abantu 53 bakomoka muri Bangladesh bajyanwaga gucuruzwa muri Mozambique.

Kuva umwaka ushize , hafi  Abanyarwanda 30  bashowe mu bikorwa byo gucuruzwa; ariko bamwe muri bo bagaruwe mu gihugu, aho 23 mu babishowemo ari igitsina gore.

Hafashwe kandi abantu 25 bacyekwa gucuruza abantu, ibihugu bajyanwamo hakaba harimo Mozambique, Zambia, Afurika y’Epfo, Malaysia, Ubushinwa na Dubai (Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu).

Abo banyeshuri basobanuriwe kandi uruhare rwabo mu kurwanya ibyaha birimo ikoreshwa n’itundwa ry’ibiyobyabwenge n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Ubukangurambaga nk’ubu bwakozwe kandi mu Rwunge rw’amashuri rwa Nyarubuye ruri mu karere ka Karongi no mu rwa Notre Dame de Bon Conseil  ruherereye muri Gicumbi; aho Polisi y’u Rwanda yafatanyije n’abayobozi b’inzego z’ibanze n’urubyiruko rw’abakorerabushake gukangurira abanyeshuri biga muri ibyo bigo kuba abafatanyabikorwa mu kurwanya ibyaha.