Abaturage bo mu murenge wa Bwishyura barakangurirwa kureka kunywa ibiyobyabwenge byiganjemo inzoga y’inkorano yitwa marokeri, kuko ituma badindira mu iterambere ndetse n’ubuzima bwabo bukahazaharira. Ubu butumwa babuhawe tariki ya 22 Mutarama nyuma y’igikorwa Polisi ihakorera yakoze cyo gufata abenga iyi nzoga y’inkorano ikorerwa muri uyu murenge ndetse n’abayinywa. Ku matariki ya 21 hafashwe litiro 260 z’iyi nzoga naho bukeye tariki ya 22 hafatwa litiro 800.Hafashwe kandi abantu icyenda benga iyi nzoga y’inkorano itujuje ubuziranenge ndetse ikaba itanemewe ku buryo bw’amategeko.
Mu nama umuyobozi wa sitasiyo ya Polisi ya Bwishyura Chief Inspector of Police (CIP) Bernard Gahima yagiranye n’abaturage 150 bo muri uyu murenge nyuma yo gufata iriya nzoga y’inkorano, yabasobanuriye ububi bwo kunywa inzoga nk’iyi y’inkorano n’ibindi biyobyabwenge muri rusange agira ati:” abanywi b’ibiyobyabwenge ndetse n’iyi nzoga y’inkorano birirwa bicaye bazinywa badakora. Igikurikiraho rero ni uko zibatesha umutwe maze bakishora mu byaha bitandukanye nk’ubujura, urugomo, gufata abagore n’abakobwa ku ngufu n’ibindi bikorwa bibi”.
CIP Gahima yakomeje avuga ko uku kwirirwa banywa iyi nzoga y’inkorano ari nabyo ntandaro y’ubukene kubera kutitabira umurimo bityo iterambere ryabo rikahazaharira. Yasoje asaba uwaba agicuruza izi nzoga z’inkorano kubireka kimwe n’abanywi bayo ahubwo bakitabira gahunda zashyizweho na leta zo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Bwishyura, Mutuyimana Emmanuel, yabwiye abaturage bari bitabiriye icyo gikorwa kutenga, kudacuruza, no kutanywa bene izo nzoga, kandi bagatanga amakuru ku gihe y’ababikora.
Kinyarwanda
English











