None tariki ya 25 Ugushyingo, mu Rwanda hatangijwe ku mugaragaro ubukangurambaga bwo ku rwego rw’isi bwo kurwanya ibyaha, Aha abatuye isi bakaba basabwe gufatanya n’inzego z’umutekano mu gukumira ibyaha.
Ubu bukangurambaga bwiswe mu rurimi rw’icyongereza ‘Turn Back Crime’ uhuza ibihugu 200 bihuriye mu muryango wa Polisi mpuzamahanga INTERPOL.
U Rwanda rukaba rubaye igihugu cya 3 muri Afurika gikorewemo ubu bukangurambaga. Igihugu cya Aligeriya kikaba aricyo cyaryakiriye gikurikirwa na Tanzaniya.
Ubu bukangurambaga bukaba bugamije kwigisha no gukangurira abatuye isi, ibijyanye n’ibyaha ndetse ibirenga imipaka bityo no kugira ngo bafatanye na Polisi mpuzamahanga mu kubikumira bityo kugira ngo isi yose itekane.
Ubu bukangurambaga bukaba bwabanjirijwe n’urugendo rwatangiriye ku Gishushu rusorezwa kuri petit stade ya Remera. Uru rugendo kandi rukaba rwari rugamije kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa.
Ubu bukangurambaga bwatangijwe ku mugaragaro mu Rwanda bukaba kandi bwabaye mugihe I Kigali hari hasojwe inama mpuzamahanga izwi nka ‘Kigali International Conference Declaration (KICD)’. Iyi nama ikaba yarigaga ku ruhare rw’inzego z’umutekano mu kurwanya ihohotera rikorerwa abagore n’abakobwa. Iyi nama ikaba kandi yari ihuje abantu baturuka mu bihugu 40 byo muri Afurika.
Mu ijambo yagejeje kubari bitabiriye ifungurwa ku mugaragaro ry’uyu muhango, Alison Bernard umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’itangazamakuru mu biro bya Polisi mpuzamahanga mu mugi wa Lyon mu Bufaransa, yavuze ko ibyaha birimo iby’ihohotera bidashobora kuranduka mu gihe urugamba rwo ku birwanya rukozwe n’urwego rumwe gusa.
Alison yagize ati, “Ntabwo twabasha kurwanya iki cyorezo keretse abatuye mu bihugu byose babanje kwigishwa ndetse bagasobanukirwa n’uruhare rwabo mu kubirwanya”.
“Gukumira iki cyaha kitaraba, nicyo ubu bukangurambaga kimenyesheje. Ni gahunda igamije kumvisha buri muntu wese aho atuye hose ko gutera intambwe mu kurwanya iki cyaha”.
Yakomeje ashimangira ko kurwanya ihohotera bireba umuntu ku giti cye n’ umuryango muri rusange .
Minisitiri w’ uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Oda Gasinzigwa yashimye uruhare rw’inzego z’umutekano mu kurwanya no gukumira ihohotera rikorerwa abagore n’abakobwa ndetse ibi Minisitiri akaba yavuze ko bifasha mu kurema icyizere mu b’igitsinagore.
Minisitiri Gasinzigwa yagize ati, “Ntabwo dushobora nagato guha umwanya ihohotera rikorerwa abagore n’abakobwa ndetse n’irindi hohotera. Leta yacu ifite gahunda zihamye zo gukomeza kurwanya no kurikumira”.
Yakomeje avuga ko mu Rwanda hari umutekano n’umudendezo usesuye, yongeyeho ko ibi byari bikwiye gutuma abanyarwanda bahuriza hamwe imbaraga kugira ngo barwanye ihohotera.
Nkuko bigaragazwa n’imibare itangwa na Polisi y’igihugu ishami ryayo rishinzwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina (GBV), ryerekana ko hagati y’umwaka wa 2012 na 2013, mu Rwanda habaruwe ibyaha byo gusambanya abana b’abakobwa ku ngufu 3,127.Hagati yiyo myaka yombi kandi, Polisi ikaba yarabaruye ibyaha byo gufata ku ngufu 325.
Abagabo 25 bakaba hagati yiyo myaka barishwe n’abagore babo ndetse abagore 67 nabo bakaba barishwe n’abagabo babo.
Hagati y’ukwezi kwa Nyakanga na Kanama uyu mwaka, mu Rwanda nkuko bigaragazwa n’ibibare ya Polisi hakaba harabaye ibyaha by’ihohotera 567.
Assistant Commissioner of Police (ACP), Damas Gatare, uyobora ishami rya Polisi rishinzwe ubufatanye n’abaturage mu gukumira ibyaha (Community Policing), avuga ku cyaha cy’ubucuruzi bw’abantu, yavuze ko koko iki ari ikibazo gihangayikishije isi yose ndetse ko abantu benshi usanga ahanini bagurishwa mu bihugu by’iburayi, muri Asiya aho baba bagiye gukoreshwa imirimo y’ubusambanyi.
Imibare yashyizwe ahagaragara yerekana ko mu bantu 80 ku ijana by’abantu bacurujwe ari ab’igitsina gore ndetse 70% bakaba barakoreshejwe imirimo y’ubusambanyi.
Yakomeje avuga ariko ko leta yashyizeho ingamba n’amategeko bihamye zo gukomeza guhangana no kurandura iri hohoterwa.
ACP Gatare yasobanuye ko u Rwanda kenshi rukunze gukoreshwa nk’icyambu aho abacuruzwa mu bihugu byavuzwe haruguru banyuzwa. Kuva muri 2009, Polisi y’u Rwanda ikaba imaze gukiza abantu 153 bagombaga gucuruzwa. Muri abo hakaba harimo abanya Bangaradeshi 64 ndetse n’abagande bagombaga bari banyujijwe mu Rwanda bagiye gucuruzwa mu bindi bihugu.
Umuvugizi wa Polisi y’igihugu, ACP Cerestin Twahirw, yavuze ko Polisi igiye gukwirakwiza ubu bukangurambaga hirya nohino mu gihugu.
Kinyarwanda
English











