Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Ubukangurambaga bwa Turindane bwakomereje mu Karere ka Musanze hitswa ku bufatanye mu gusigasira umutekano wo mu muhanda

Kuri uyu wa Kane tariki ya 27 Ugushyingo, Ubukangurambaga bw'umutekano wo mu muhanda mu isura ya Turindane Tugereyo Amahoro' bwakomereje mu Karere ka Musanze, abakoresha Umuhanda bibutswa gukaza ingamba zo kwirinda no kurinda bagenzi babo basangiye umuhanda amakosa yateza impanuka.

Bwabereye mu Kigo abagenzi bategeramo imodoka (Gare) mu Murenge wa Muhoza, ahari hateraniye ibyiciro byose by'abakoresha umuhanda basaga 1000.

Umuyobozi w'Intara y'Amajyaruguru, Maurice Mugabowagahunde yavuze ko kwiyongera kw'ibikorwaremezo bigezweho mu Karere ka Musanze biha umukoro abakoresha umuhanda wo kurushaho gutekereza ku ruhare rwabo mu kubibungabunga no kurengera ubuzima birinda impanuka.

Yagize ati: "Leta ikora uruhare rwayo, imihanda irimo kubakwa bijyanye n'icyerekezo, uwa Base-Gicumbi-Nyagatare twarawutashye, umuhanda Kidaho-Butaro-Base, uwa Nyacyonga-Mukoto n'iyindi nka Cyuve, Bereshi, igiye gushyirwamo kaburimbo. Ibyo bikorwaremezo Icyo bigamije ni ukugira ngo bidufashe, umutekano wo mu muhanda ukomeze kwiyongera. Uruhare rusigaye ni urwacu abakoresha Umuhanda, tuyikoreshe idufasha gutera imbere mu bukungu n'imibereho myiza y'imiryango yacu aho kugira ngo biduhungabanyirize ubuzima."



Yasabye buri wese kubigira ibye kugira ngo ajye ava iwe yizeye gusubirayo amahoro, arangwa no kwitwararika haba k'utwaye igare, imodoka, moto cyangwa ugenda n'amaguru buri wese yirinda, arinda na mugenzi we.

Yibukije kandi abatwara ibinyabiziga kwibuka kubisuzumisha umwotsi bisohora mu gihe cyo gukoresha isuzuma ry'ubuziranenge mu rwego rwo kubungabunga umwuka duhumeka.

Umuyobozi w'Ishami rya Polisi rishinzwe ibikorwa n'ituze rusange, Commissioner of Police (CP) George Rumanzi yavuze ko impanuka nyinshi ziba mu muhanda zituruka ku burangare bw'abakoresha umuhanda bityo ko bisaba uruhare rwa buri wese mu kuzirwanya no gukumira ingaruka ziteza.

Ati: " Imibare igaragaza ko hafi 90% by’impanuka zibaho, zituruka ku myitwarire mibi cyangwa uburangare bw’abakoresha umuhanda. Polisi n’izindi nzego z’umutekano zonyine ntizishobora  kuzihagarika niyo mpamvu  twateraniye hamwe kugira ngo buri wese yumve uruhare rwe mu kuzikumira."



CP Rumanzi yasabye abatwara ibinyabiziga kwirinda amakosa arimo; umuvuduko ukabije, gutwara banyoye inzoga, kunyuraniraho ahatemewe n'ayandi, bakubahiriza amabwiriza y'umuhanda uko bisabwa, yibutsa n'abanyamaguru kwambukira umuhanda ahagenwe, babanje kureba iburyo n'ibumoso no kwirinda kurangara cyangwa kuvugira kuri telefone mu gihe bambuka.

Kanyagisaka Justin uyobora Urugaga rw'abatwara amakamyo aremereye mu Rwanda (ACPLRWA), mu ijambo rye yibukije abatwara ibinyabiziga ko impanuka zishobora gukumirwa burundu ariko ko bisaba ko bafata iyambere mu kwirinda ubwabo no kurinda abandi impanuka.



Mu kiganiro yagiranye n'abanyamakuru, Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yasobanuye ko gahunda ya Turindane Tugereyo amahoro yubakiye ku bukangurambaga bwa Gerayo Amahoro, ishingiye ku bufatanye bw'abakoresha umuhanda, hitswa ku kwibukiranya kwirinda amakosa ashobora guteza impanuka, ashishikariza by’umwihariko abatwara ibinyabiziga kwirinda umuvuduko urenze uwagenwe no kunyuraniraho ahatemewe bigendanye n’imiterere y’imihanda yo mu ntara y’Amajyaruguru.

Mu gihe cy'amezi atatu ashize, mu Ntara y'Amajyaruguru habereye impanuka zigera kuri 32, zirimo 9 zabereye mu Karere ka Gakenke, uturere twa Musanze na Rulindo tuza ku mwanya wa Kabiri n'impanuka 7, mu Karere ka Gicumbi hagaragaye impanuka 6 mu gihe mu Karere ka Burera habereye impanuka 3.

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, yibukije abaturarwanda muri rusange mu gihe bakoresha umuhanda ko muri ibi bihe twitegura kwinjira mu minsi mikuru isoza umwaka bazirikana gushyira imbere umutekano birinda ko umunezero wavamo ibyaha cyangwa ibyago byo kubura ubuzima biturutse ku mpanuka zashoboraga kwirindwa.