Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro bwakomereje ku batwara moto

Polisi y’u Rwanda kuri uyu wa Kane tariki ya 25 Gicurasi, yakomereje ubukangurambaga bw’umutekano wo mu muhanda ‘Gerayo amahoro’ ku batwara moto hirya no hino mu gihugu.

Mu butumwa bahawe bibukijwe uruhare rwabo mu gutuma umuhanda utekana, basabwa kwirinda ibishobora guteza impanuka zo mu muhanda zihitana ubuzima bwa benshi ahanini biturutse ku burangare.

Umuryango Mpuzamahanga wita ku buzima (OMS) uvuga ko 30% by’impanuka ziba ku isi, ziba zaturutse ku bakoresha ibinyabiziga bya moto kandi ko umubare wazo urushaho kugenda wiyongera.

Nk’uko imibare y’umwaka ushize wa 2022  ibigaragaza,  abantu 650 bishwe n’impanuka zabaye mu Rwanda, abarenga 150 muri bo ni abari batwaye moto.

Umuhanda utekanye uri mu by’ibanze mu buzima rusange kuko woroshya ubwikorezi n’ubuhahirane bigatuma habaho iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage

Kugira ngo umutekano wo mu muhanda urusheho gusigasirwa, abamotari bahawe ubutumwa bukurikira:

Irinde gutwara moto wanyweye ibisindisha

Irinde kujya kuri moto utambaye kasike kandi uyambike n’umugenzi

Gendera ku muvuduko wagenwe

Irinde kugenda usesera mu bindi binyabiziga

Irinde gukoresha telefoni mu gihe utwaye

Ubahiriza uburenganzira bw’abanyamaguru

Irinde guhindura ibirango bigize ikinyabiziga cyawe

Irinde guparika ahatabugenewe

Irinde gutwara moto urwaye cyangwa ufata imiti ikomeye

Kirazira gutwara abantu barenze umwe kuri moto

Buri gihe gendera ku nkombe y’iburyo bw’umuhanda.