Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro bwakomereje ku banyeshuri ba Destiny International School

Ubukangurambaga bw'umutekano wo mu muhanda 'Gerayo Amahoro' kuri uyu wa Gatanu tariki ya 10 Ugushyingo, bwakomereje ku banyeshuri n’abarimu b’Ishuri ry’incuke n’amashuri abanza rya Destiny International riherereye ahazwi nka Sopetrade mu murenge Nyarugenge mu Karere ka Nyarugenge.

Umuvugizi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Senior Superintendent of Police (SSP) Rene Irere mu butumwa yabagejejeho, yavuze ko gahunda ya Gerayo Amahoro igamije kwibutsa buri wese ko ari inshingano ze guharanira umutekano wo mu muhanda, abawukoresha bagakora ingendo zabo neza batekanye.

Yagize ati: "Polisi y’u Rwanda ntiyifuza ko hari uhitanwa n’impanuka, byaba byiza cyane buri wese ukoresha umuhanda agiye ava mu rugo akabasha gusubirayo amahoro, nta kibazo na kimwe agiriye mu muhanda. Kugira ngo bigerweho icyo abakoresha umuhanda dusabwa ni ukwitwararika tukirinda icyateza impanuka cyose.”

SSP Irere yavuze ko impanuka nyinshi zo mu muhanda ziterwa n'uburangare bityo ko hagiye habaho kwitwararika kuri buri cyiciro cy’abakoresha umuhanda, inyinshi mu mpanuka ziba zakumirwa bikagabanya umubare munini w’abahitanwa na zo. 

Abantu miliyoni 1 n’ibihumbi 350 bahitanwa n’impanuka zo mu muhanda buri mwaka nk’uko bitangajwe n’Umuryango Mpuzamahanga wita ku buzima (OMS), aho ziza ku mwanya wa munani mu guhitana benshi, zikaba iza imbere mu guhitana abari hagati y’Imyaka 5-29 y’amavuko."

Yibukije abanyeshuri igihe bava cyangwa bajya ku ishuri, kwirinda gukinira mu muhanda cyangwa kwambuka umuhanda bafatanye, kwambukira umuhanda ahari imirongo iranga ahagenewe kwambikira abanyamaguru (Zebra Crossing), aho itari bakabanza kwitegereza neza iburyo n’ibumoso niba nta kinyabiziga kiri hafi yabo, kutagenda bahagaze mu modoka cyangwa basohoye ukuboko hanze y’amadirishya, kwambara ingofero y’ubwirinzi (Casque) mu gihe bagenda kuri moto n’ibindi.

Peter Kyasa, Umuyobozi w’Ishuri rya Destiny International yavuze ko bitewe n’aho ikigo giherereye, biyambaje Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda kugira ngo babashe gusobanukirwa ibijyanye n’imikoreshereze y’umuhanda.

Yagize at: “ Ishuri ryacu aho riherereye ni hafi cyane y’umuhanda, akenshi tubona impanuka ziterwa n’uburangare bw’abakoresha umuhanda. Uyu ni umunsi wahariwe umutekano wo mu muhanda mu kigo, twifuje kwifatanya na Polisi y’u Rwanda mu rwego rwo kuwuzirikana, abanyeshuri bagahabwa ubumenyi ku mikoreshereze y’umuhanda kugira ngo barusheho gushyiraho akabo mu kwirinda impanuka.

Aya mahugurwa rero ni ingenzi cyane kandi twayungukiyemo byinshi bizadufasha hamwe n’abanyeshuri, guhindura imyitwarire no kunoza uburyo bwo kugenda mu muhanda twubahiriza amabwiriza nk’uko tumaze kubyigishwa.”

Yavuze ko abenshi mu babyeyi bazana abana mu modoka zabo bwite, abandi kuri moto, bityo ko nk’abana bamaze guhugurwa, gushyira mu bikorwa inyigisho bahawe bizabarinda ibyago byinshi byo kuba bakora impanuka. 

Gwira Alba Heroine wiga mu mwaka wa Gatandatu w’amashuri abanza, yavuze ko bishimiye amahugurwa bahawe kandi ko gahunda ya Gerayo Amahoro babashije kuyisobanukirwa neza, bakazihatira kuyubahiriza no kuyimenyesha inshuti zabo n’abo mu muryango, nabo bakumva ko umutekano wo mu muhanda ureba buri wese.