Nk’uko bisanzwe, iyo habaye inteko z’abaturage, Abayobozi b’inzego zitandukanye bafatanya gukemura ibibazo bafite; ariko na none igihe baganira na bo babibutsa ko umutekano ari inkingi ya mwamba y’iterambere, amahoro n’ituze birambye; bityo ko buri wese akwiriye kugira uruhare mu kurwanya icyo ari cyo cyose cyawuhungabanya atangira ku gihe amakuru yatuma gikumirwa, ndetse yanatuma hafatwa abagikoze. Ni muri urwo rwego ku itariki 6 z’uku kwezi abatuye akarere ka Rwamagana basabwe kuba ijisho ry’umuturanyi nka bumwe mu buryo bw’ubufatanye mu kwibungabungira umutekano.
Abatuye aka karere baherewe ubu butumwa mu nteko zabo aho Abayobozi batandukanye babaganirije ku bufatanye mu kwibungabungira umutekano; Umuyobozi wako, Mbonyumuvunyi Radjab n’uyobora Polisi kuri uru rwego, Superintendent of Police (SP) James Rutaremara; bakaba ari hamwe mu babaganirije kuri iyi ngingo ndetse n’izindi.
Mu kiganiro yagiranye n’abatuye akagali ka Sasabirago, mu murenge wa Fumbwe, Mbonyumuvunyi yabanje kubasobanurira icyo kuba ijisho ry’umuturanyi bivuga; aha akaba yaragize ati,"Nta mahoro n’ituze ushobora kugira igihe mu rugo rw’umuturanyi hahora amakimbirane, intonganya, imirwano cyangwa ihohotera ry’uburyo butandukanye. Ubwumvikane buke mu baturanyi bawe bukugiraho ingaruka byanze bikunze. Kuba ijisho ry’umuturanyi bivuga rero gufata ingamba no gufatanya n’abandi gukumira icyahungabanya umutekano aho kiva kukagera."
Yababwiye ko akarere ka Rwamagana karangwamo umutekano muri rusange; ariko ko badakwiriye kwirara ngo bumve ko ibintu byose biri mu buryo; ahubwo ko bakwiriye guharanira icyatuma aho batuye harushaho kurangwa n’ituze n’umutekano.
Akivuga kuri iyi ngingo yerekeranye n’ubufatanye mu kwibungabungira umutekano, Umuyobozi w’aka karere yasabye abatuye akagari ka Sasabirago kimwe n’abatuye mu bindi bice byako kurangwa n’isuku, kwitabira gahunda za Leta zigamije iterambere ryabo n’iry’igihugu muri rusange; bakanakora neza amarondo nk’uburyo bw’ubufatanye mu gukumira ubujura n’ibindi byaha byiganjemo ibikorwa nijoro.
Mu butumwa yagejeje ku batuye aka gace, SP Rutaremara yagize ati,"Nubona umuturanyi wawe arimo anywa ibiyobyabwenge cyangwa arimo abicuruza uzamugire inama yo kubireka. Narenga ku nama umugiriye, uzabimenyeshe inzego zibishinzwe. Niwigira ntibindeba ukumva ko kuba yishora mu biyobyabwenge nta cyo bigutwaye uzaba wibeshya kuko uwo ubinywa ari we uzahindukira agukorere urugomo cyangwa agukubite."
Yagize kandi ati,"Gukumira ibyaha ntibigomba guharirwa Polisi n’izindi nzego; ahubwo buri wese akwiriye kumva ko ari inshingano ze. Buri muturarwanda akwiriye kwiha umukoro wo guharanira umutekano, amahoro n’iterambere birambye. Murasabwa kwirinda ibyaha aho biva bikagera; kandi mugatanga ku gihe amakuru atuma biburizwamo."
SP Rutaremara yasoje ikiganiro yagiranye n’abo baturage abasaba kwirinda amakimbirane y’uburyo bwose; anabakangurira gutanga amakuru ku gihe yerekeranye n’abayafitanye kugira ngo bagirwe inama y’uburyo bayakemura; abafitanye ibibazo abagira inama yo kubikemura mu bwumvikane; byabananira bakegera inzego zibishinzwe kugira ngo zibakiranure.
Kinyarwanda
English











