Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Ubufatanye bw’abaturage mu kurwanya ibyaha bwatumye hafatwa imodoka ebyiri zakoreshejwe mu gutunda inzoga zitemewe

Amakuru yatanzwe n’abatuye mu karere ka Gicumbi yatumye ku itariki 15 Nyakanga Polisi  y’u Rwanda muri aka karere  ifata imodoka ebyiri zakoreshejwe mu gutwara inzoga zibujijwe kunyobwa no gucuruzwa mu Rwanda.
 
Imodoka zakoreshejwe muri icyo gikorwa ni Toyota Hilux RAB 394C na Toyota Corolla RAA 397P.
 
Inzoga zafashwe ni amaduzeni  431 ya Chief Warage n’amaduzeni 18 ya African Gin. Zafatiwe mu kagari ka Ngondore, ho  mu murenge wa Byumba  ahagana saa tanu z’ijoro.
 
Asobanura uko izo nzoga zafashwe, umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda muri aka karere, Superintendent of Police (SP) Steven Gaga yagize ati,"Twabonye amakuru ko iriya modoka Toyota Hilux RAB 394C iturutse mu cyerekezo cya Gatuna  kandi ko itwawemo inzoga zitemewe n’amategeko duhita dushyiraho bariyeri ku muhanda wa kaburimbo kugira ngo tuyifate."
 
SP Gaga yakomeje agira ati,"Uwari uyitwaye witwa Nyandwi Theoneste ufite imyaka 41 y’amavuko aho gukomeza umuhanda wa kaburimbo yahinduye icyerekezo ayinyuza  mu muhanda w’igitaka. Ageze mu kagari ka Kibari, iyo modoka  yari azitwayemo yagize ikibazo. Hahise haza iriya Toyota Corolla RAA 397P itwawe na Kamirindi Eric ufite imyaka 29 y’amavuko, maze babiyihinduriramo. "
 
Yagize kandi ati,"Bamaze kubiyihinduriramo, aho gukomeza umuhanda w’igitaka, Kamirindi yasubiye inyuma yerekeza kuri kaburimbo. Yageze mu kagari ka Ngodore asanga twahamutegeye, maze abonye ko agiye gufatwa, ahagarika iyo modoka, ayivamo, ariruka."
 
SP Gaga yavuze ko Nyandwi afungiwe kuri sitasiyo ya Polisi y’u Rwanda ya Byumba mu gihe iperereza rikomeje, ndetse ko izo nzoga n’izo modoka na byo ari  ho biri.
 
Yashimye abatanze amakuru yatumye izo nzoga zifatwa, kandi asaba  abatuye muri aka karere muri rusange kwirinda ibikorwa byose binyuranije n’amategeko ndetse bakagira uruhare mu kubirwanya baha Polisi y’u Rwanda amakuru yatuma bikumirwa.
 
SP Gaga yibukije ko ibiyobyabwenge bitera ababinyoye gukora ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa, ubujura, n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, maze asaba abantu b’ingeri zose kubyirinda no gutanga amakuru y’ababinywa, ababicuruza, n’ababikwirakwiza.
 
Yakomeje agira ati,"Kubishoramo amafaranga ni ukuyapfusha ubusa  kubera ko iyo bifashwe birangizwa, uwabifatanywe agafungwa, kandi agacibwa ihazabu. Abantu bakwiye kunywa no gucuruza ibinyobwa byemewe n’amategeko kandi bidafite ingaruka mbi ku buzima bwabo."
 
Ingingo ya 594 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umuntu wese ukora, uhindura, winjiza, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000).