Ubufatanye bwa Polisi y’u Rwanda n’abamotari bukomeje kugera ku musaruro ushimishije mu kurwanya ibyaha cyane cyane ubujura bwa moto.
Ku italiki ya 20 Nzeli, Polisi ikorera I Nyamirambo mu karere ka Nyarugenge yafashe moto yari yibwe inafata uwari wayibye, nyuma y’amakuru yari yatanzwe n’abamotari bakorera muri kariya gace.
Polisi ivuga ko ubufatanye ari ingenzi mu bikorwa byo kurwanya ibyaha kuko bwatumye ubujura bw’iriya moto buburizwamo.
Ukekwa yitwa Nshimiyimana John, wafatiwe mu cyuho n’abapolisi, afatanwa moto TVS ifite nimero RC 308W yari yibye, ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Rwezamenyo mu gihe iperereza ryatangiye.
Iyi moto yibwe, nyirayo yitwa Habanabakize Celestin ikaba yaribiwe mu murenge wa Rwezamenyo ubwo yari ayihagaritse ahantu akinjira mu iduka, hanyuma Nshimiyimana agahita ayurira akoresheje urufunguzo yizaniye ariko nyuma agafatwa.
Avuga kuri iki kibazo, Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Superintendent of Police (SP) Emmanuel Hitayezu yagize ati:”Ifatwa ry’uyu mugabo ni ikimenyetso cy’ibyiza byo gutangira amakuru ku gihe, igihe nyirayo yatangiye amakuru ni nacyo twahise dukurikirana dufata uwari yibye.”
Yagize ati:” N’ubujura buto nk’ubwa moto bufite ingaruka ku bukungu n’iterambere ry’umuntu uba yibwe, ni byiza kandi ko uwibwe yihutiye gutanga amakuru.”
Nyiri iyi moto, Habanabakize, yashimiye Polisi kuba yamuhesheje moto yari yibwe, dore ko yayikoreshaga mu bucuruzi.
Habanabakize yagize ati:” ndi umumotari kandi amafaranga nkuramo niyo amfasha gutunga umuryango wanjye no kuwuha ibyo ukeneye none nishimiye cyane ko Polisi yamboneye moto kandi ikiri nzima.”
SP Hitayezu yavuze ko ubufatanye ari urufunguzo rwo kurwanya ibyaha maze asaba abaturage kubigira ibyabo kugirango u Rwanda ntirube indiri y’abanyabyaha kandi rugire umutekano urambye.
Yavuze ko ubujura bwa moto budakunze kubaho I Kigali , yongera ho ko ubufatanye busanzweho butanga icyizere kandi ko abamotari by’umwihariko bazarushaho kubiha agaciro.
Uyu mugabo icyaha nikimuhama azahabwa igihano cy’ igifungo gishobora kugera ku myaka ibiri nk’uko bikubiye mu ngingo ya 300 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha cya Repubulika y’u Rwanda aho igira iti:” Umuntu wese ukora ubujura budakoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza kuri eshanu (5) z‟agaciro k‟icyibwe cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano”.
Kinyarwanda
English










