Polisi y’u Rwanda iratangaza ko kubaka ubufatanye burambye hagati y’inzego z’ibanze n’abaturage bizazamura umuco wo kurushaho kugira uruhare mu kwicungira umutekano bityo gutangira amakuru kugihe bikaba bikwiye kuba imwe mu ngamba zigamije kurushaho gusigasira umutekano muri uyu mwaka.
Atangariza itangazamakuru ishusho y’umutekano umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera, agaragaza ko umwaka ushize umutekano wari mwiza ibyaha ndetse n’impanuka zo mu muhanda bikaba byaragabanutse kuburyo bugaragara.
Yagize ati “Igabanuka ry’ibyaha rifitanye isano n’uruhare rw’abaturage binyuze mu gutangira amakuru kugihe, ubufatanye mu gucunga umutekano binyuze mu irondo ry’umwuga, urubyiruko nyarwanda rw’abakorerabushake ndetse na komite z’abaturage zigamije gukumira no kurwanya ibyaha.’’
Kubirebana n’umutekano wo mu muhanda CP Kabera yavuze ko mu bihe by’iminsi mikuru impanuka eshanu arizo zahitanye ubuzima bw’abantu, abagera kuri 19 bakaba barafashwe batwaye ibinyabiziga basinze muri rusange impanuka zikaba zaratewe n’umuvuduko ukabije ndetse n’uburangare ku batwaye ibinyabiziga.
Akomeza agaragaza ko kuba impanuka zo mu muhanda zaragabanutse bishingiye ku tugabanya mu vuduko twashyizwe mu modoka atwara imizigo ndetse no mu modoka rusange atwara abagenzi.
CP Kabera akomeza avuga ko muri uyu mwaka ibikorwa birimo kubungabunga umutekano wo mu muhanda gukumira ibyaha birimo ibiyobyabwenge, ruswa bizakomeza kwitabwaho ndetse Polisi ikaba izakomeza gufatanya n’abaturage mu bikorwa byo kurwanya imirire mibi n’igwingira ry’abana hagamijwe kunoza imibereho myiza y’abaturage.
Yagize ati “Polisi yongereye ubukangurambaga ndetse n’ibikorwa byo kurwanya ibiyobyabwenge, amategeko ahana abishora mu biyobyabwenge yaravuguruwe ibi byose akaba ari zimwe mu ngamba zizafasha guca ibiyobyabwenge mu muryango nyarwanda.’’
CP Kabera asoza avuga ko mu rwego rwo kurushaho gutanga serivisi nziza no kubungabunga umutekano wo mu muhanda ikoranabuhanga rizitabwaho haba mu bakorera impushya zo gutwara ibinyabiziga ndetse n’ abasuzumisha ubuziranenge bw’ibinyabiziga byabo . Polisi kandi ikaba izakomeza ubufatanye n’izindi nzego zirimo RURA, amososiyete y’ubwishingizi ku binyabiziga , ibigo bikora imirimo y’ubwikorezi amashuri yigisha gutwara ibinyabiziga ndetse n’amakoperative y’abashoferi n’abamotari hagamijwe kunoza imikoreshereze y’umuhanda no gukumira impanuka.
Kinyarwanda
English











