Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Ubucuruzi bwa magendo, intandaro yo guhombya ubukungu bw’igihugu

Polisi y’u Rwanda irasaba abakora ubucuruzi kwirinda kunyereza imisoro kuko baba bahombya igihugu amafaranga yagakoreshejwe mu bikorwa by’iterambere rusange no kuzamura imibereho y’abaturage.

Ibi bije mu gihe abacuruzi babiri bafatanwe ibiro bisanga 200 by’imyenda ya caguwa itatangiwe imisororo mu murenge wa Bugarama mu karere ka Rusizi bavuye kuyirango muri Congo.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba Chief Inspector of Police (CIP) Innocent Gasasira yavuze ko abo bacuruzi bafashwe na Polisi nyuma y’amakuru yari yatanzwe n’abaturage.

Yashimangiye ko hari abaturage bamaze kumenya ingaruka z’ubucuruzi bw’amagendu ku bukungu bw’igihugu akaba ariyo mpamvu ngo abatanga amakuru batakibyita kuregana ahumbwo ari ukurengera ubukungu bw’igihugu.

Ati “Abaturage basigaye batanga amakuru ku bacuruzi banyereza imisoro ku buryo basobanukiwe ingaruka zabyo ndetse n’ibyo imisoro inyerezwa yagakoreshejwe birimo ibikorwa rusange nko kubaka imihanda, amasoko, amavuriro, amashuri n’ibindi, bityo gutanga amakuru ku irengera ry’imisoro bisigaye bibateye ishema”

Yasabye abakora ubucuruzi kwirinda gukoresha inzira zitemewe bagamije kunyereza imisoro kuko bigira ingaruka nyinshi zirimo no guhomba amafaranga baba bakoresheje barangura.

“Ufatanwe ibicuruzwa bya magendu arabyamburwa, agahita ahomba amafaranga yaranguje kandi aramutse asoze yagenda agacuru akunguka. Niyo yakunguka makeya ariko  ahoraho ntiyabura kugwira kuko biruta kuyabura yose nk’igihembo cy’ uburiganya aba yakoze”

Mu ntangiriro z’uku kwezi k’Ukuboza nabwo mu murenge wa Jali umugabo yari yafatanwe imyenda ya caguwa ingana n’amabalo 90.

Mu gihe ibalo y’imyenda iba ipima n’ibiro 45, Ikigo k’Iguhugu gishinzwe imisoro n’amahoro (RRA) kivuga ko ku ibalo imwe y’imyenda ya caguwa idasoze, umucuruzi aba anyereje amafaranga y’u Rwanda angana n’ibihumbi Magana abiri na mirongo itanu (250,000Frw).

Amategeko ateganya iki kuri magendu

Itegeko rigenga ubucuruzi bwambukiranya imipaka, (East African community management act) ritegenya ko ‘uwafatiwe muri magendu ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugera ku myaka ibiri ingana na kimwe cya kabiri cy’agaciro k’ibyo yafatanywe . Rinateganya ko ikinyabiziga cyafatiwemo gishobora gufatirwa burundu mugihe umushoferi wari ugitwaye acibwa amadorari y’Amerika atarenze 5000$.