Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Ubucuruzi bw' ifumbire Leta yageneye abaturage buhanwa n’amategeko

Ubufatanye hagati y’abaturage, inzego z’ibanze ndetse na Polisi y’u Rwanda mu kubungabunga umutekano bukomeje gutanga umusaruro ugaragara, bukaba ari ubwo kwishimirwa. Iyi mikoranire ni nayo ituma hanabaho gufata abanyabyaha hirya no hino, baba abahungabanya umutekano, abajura banyuranye n’abandi bagizi ba nabi.

Ingero ni nyinshi zigaragaza ko iyi mikorere hari ibyiza byinshi irimo kugeraho. Ku itariki ya 31 Ukwakira mu rukerera, umugabo w’imyaka 39 yafashwe na Polisi ikorera mu karere ka Kirehe, ikaba yaramufatiye iwe mu rugo mu murenge wa Kigarama afite imifuka 14 y’ifumbire, ikaba ari iyo Leta isanzwe igenera abaturage mu rwego rwo kongera umusaruro.

Uyu mugabo afungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Kirehe mu gihe Polisi irimo gukora iperereza ngo hamenyekane amakuru arambuye kuri iyo fumbire. Iyi fumbire yafashwe ikaba ari iyo mu bwoko bubiri, iyitwa DAP ndetse n’indi yitwa URAE.

Umukozi muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi ushinzwe kugenzura ikoreshwa ry’amafumbire agenerwa abaturage, avuga ko ubusanzwe abaturage bahabwa ayo mafumbire kugira ngo bongere umusaruro, ariko bakishyura amafaranga macye angana na kimwe cya kabiri cy’agaciro k’ifumbire, ikindi gice gisigaye kikaba ari inkunga ya Leta.

Yakomeje avuga ko hari bamwe mu baturage bashuka bagenzi babo bakabagurira iyo fumbire bagamije kuyigurisha. Ibi bikorwa by’ubucuruzi bw’iyi fumbire bukaba butemewe. Ku bufatanye bw’intumwa za Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi ndetse na Polisi mu karere ka Kirehe barimo gushakisha amakuru yose kuri iriya fumbire kugira ngo abagaragara mu bikorwa byo kuyigurisha cyangwa kuyiba bashyikirizwe inzego z’ubutabera.