Mu gitondo cyo ku cyumweru tariki ya 3 Ugushyingo 2013, Polisi ikorera mu karere ka Ngoma yataye muri yombi abantu 8 bakekwaho gukora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko, aho bacukuraga mu birombe biherereye mu kagari ka Nyamagana, umurenge wa Remera mu karere ka Ngoma aho basanganywe garama 500 za wolufuramu.
Ibi byabereye mu mukwabu wakorewe muri ako gace, nyuma y’aho bimenyekaniye ko muri ako gace hari amabuye y’agaciro, hakaba hataraboneka abahacukura byemewe n’amategeko ariko hagati aho bamwe mu baturage bakaba barahigabije bakahacukura mu kajagari; abafashwe bose ubu bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kibungo.
Ku rundi ruhande, mu rukerera rwo kuri uyu wa mbere taliki ya 4 Ugushyingo, mu kagari ka Byahi, umurenge wa Rubavu, akarere ka Rubavu,Polisi yafashe abantu 10 aho barimo gupakira amabuye y’agaciro yitwa koluta agera kuri toni 7 adafite ibyangombwa mu ikamyo yo mu bwoko bwa Fuso yari itwawe n’uwitwa Bizimungu Faustin, ubu bose hamwe n’iyo modoka bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Gisenyi.
Kuri ibi bikorwa byombi, umuvugizi wa Polisi mu ntara y’iburengerazuba, Superitendent Vita Hamza yavuze ko aba baturage bakoze amakosa, kuko mu gihe uramutse ubonye amabuye y’agaciro mu murima wawe, bagombaga gusaba uburenganzira bwo kuyacukura, ndetse bakanibumbira mu mashyirahamwe kugira ngo birinde gucukura mu kajagari aho bashobora gutakariza ubuzima kuko babikora akenshi bitwikiriye ijoro.
Yagiriye inama kandi abacuruza aya mabuye adafite ibyangombwa ko bitemewe kandi bazabihanirwa, bityo bakaba bakwiye kubireka, ahubwo bagashaka ibyangombwa kuko Leta nayo yiteguye korohereza abikorera mu buryo bwose kugirango ubucuruzi bwabo bugende neza.
Gucukura cyangwa gucuruza amabuye y’agaciro bitemewe n’amategeko bihanishwa ingingo ya 438 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, aho ivuga ko umuntu wese ukora imirimo y’ubushakashatsi cyangwa iy’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku mwaka umwe (1) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni eshatu (3.000.000) kugeza kuri miliyoni icumi (10.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.