Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

U Rwanda rwohereje abapolisi kubahiriza umutekano n’amahoro muri Centrafrica

Kuri uyu wa mbere tariki ya 1 Nzeri, Polisi y’u Rwanda yohereje itsinda ry’abapolisi 140 barimo ab’igitsinagore 14 mu gihugu cya Centrafrica mu rwego rwo gufasha abaturage baho kugarura umutekano n’amahoro muri icyo gihugu, aba bapolisi bakaba bagiye mu butumwa bw’amahoro bw’umuryango w’abibumbye muri Centrafrica (MINUSCA) buzamara igihe kingana n’umwaka umwe.

Nk’uko byatangajwe n’ukuriye iri tsinda Chief Superintendent of Police (CSP) Benoit Kayijuka, yavuze ko aba bapolisi bazakorera imirimo yabo mu murwa mukuru Bangui, bakazaba bashinzwe gucunga umutekano  mu murwa mukuru, kubahiriza umutekano w’abayobozi bakuru b’igihugu no gucunga
umutekano w’inyubako n’ibindi bikorwa remezo.

U Rwanda akaba arirwo gihugu cya mbere cyohereje abapolisi kubungabunga umutekano n’amahoro muri Centrafrica.

Mu ijambo yagejeje kuri abo bapolisi ku cyumweru tariki ya 31 Kanama, umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana yababwiye kuzita ku kazi kabajyanye, aho yababwiye ati:” Muzakore neza akazi kanyu, kandi muzabe ba ambasaderi beza b’igihugu cyacu”.

Yakomeje abasaba kuzakomeza kugaragaza neza ibendera ry’igihugu cyacu, barangwa n’ikinyabupfura, ubunyamwuga n’indangagaciro za Kinyarwanda.

IGP Gasana yakomeje agira ati:” U Rwanda rwariyubatse nyuma y’amateka mabi rwanyuzemo, niyo mpamvu duhora dushaka gufasha ibindi bihugu bishobora kuba byahura n’ibibazo twahuye nabyo”.

Ni muri urwo rwego yasabye abo bapolisi gukoresha ubunararibonye abapolisi b’u Rwanda bafite bakagarura amahoro muri Centrafrica. IGP Gasana yasoje abasaba gukorana bya hafi n’abandi baturutse mu bindi bihugu bari kubahiriza amahoro muri icyo gihugu bakagira ibyo babigiraho.

Kugeza ubu u Rwanda rufite abapolisi 528 mu butumwa bwo kubahiriza umutekano n’amahoro by’umuryango w’abibumbye mu bihugu bitandukanye byo ku isi.