Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

U Rwanda rwijihije imyaka 20 rwibohoye

Kuri uyu wa 05 Nyakanga, mu Rwanda turizihizaho umunsi wo “kwibohora”, uyu munsi ukaba ari uwo ingabo zari iza  FPR Inkotanyi zahagaritse ubwicanyi (jenoside) bwakorerwaga abatutsi, ukaba utwibutsa ukwibohora no gukomeza iterambere .

Kuri uyu wa gatanu  Nyakanga, kuri sitade Amahoro i Remera, abayobozi bakuru b’ibihugu bitandukanye harimo na Perezida wa Repubulika y’u Rwnda Paul Kagame, batanze ubutumwa butandukanye bwagenewe abanyarwanda, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda by’umwihariko yasabye abanyarwanda gukomeza kwihesha agaciro kugirango n’abandi bakabahe, akomeza anashimira abanyarwanda n’abari bitabiriye uyu munsi, bakaba bateze amatwi bakanareba indirimbo “Turi bato ntituri gito” y’abahanzi nyarwanda.

Nyuma y’aho abanyarwanda bakaba bakomeje bataramirwa n’umuhandi Davido  waje gutararamira abanyarwanda aturutse mu gihugu cya Nijeriya.
Kwibohora 20 ni uguhuza amateka yo kwibohora, urugendo rwo kuva 20//07/1994,  kugeza igihe tutazi, ku banyarwanda n’inshuti z’u Rwanda, uyu munsi tukaba twizihije isabukuru y’imyaka makumyabiri (20) ingabo zahoze ari iza FPR Inkotanyi zihagaritse Jenocide yakorerwaga abatutsi mu Rwanda.

Nyuma y’aho, ubu u Rwanda rukaba rufite urwego rushinzwe umutekano (RNP) rufitiwe icyizere  n’abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga.