Ejo tariki ya 26 Kamena, u Rwanda rwifatanyije n’ibindi bihugu byo ku isi, kwizihiza umunsi wahariwe kurwanya ibiyobyabwenge
Umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya ibiyobyabwenge, wizihizwa hirya no hino ku si, ikiba kigamijwe akaba ari ugushishikariza abatuye isi kubyirinda dore ko ibiyobyabwenge byagaragaye ko ari ikibazo gihangayikishije isi ndetse bikaba bigira ingaruka zitari nke ku buzima bw’ abantu cyane cyane urubyiruko.
Uyu munsi washyizweho n’Umuryango w’abibumbye (Loni) mu Kuboza 1987, ishyirwaho ry’uyu munsi rikaba ryari rifite intego yuko abatuye isi bashyira imbaraga hamwe ndetse bagakomeza gukorana kugira ngo bakumire ibiyobyabwenge.
Uyu mwaka uyu mun si wari ufite insanganyamatsiko igira iti, “Turwanye ibiyobyabwenge kugira ngo twiteze imbere, aho dutuye ndetse n’ubumuntu bwacu’’.
Mu Rwanda, ibikorwa byo kurwanya ibiyobyabwenge kuri uyu munsi byabereye mu duce dutandukanye tw’igihugu, aha hose abayobozi mu nzego zitandukanye hakaba baratanze ubutumwa bukangurira abanyarwanda kwirinda kwishora mu biyobyabwenge.
Mu karere ka Nyagatare, hangijwe ibiyobyabwenge bitandukanye birimo: litiro 640 za kanyanga, ibiro 17 by’urumogi, amakarito 316 ya chief waragi n’ibindi.
Mu bindi byangijwe harimo toni imwe y’igiti cy’umushikiri.
Ibi byose byafashwe mu mikwabu yakozwe ahantu hatandukanye mu karere ka Nyagatare, bikaba bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda miriyoni 14.
Umuyobozi w’akarere ka Nyagatare, Sabiti Atuhe Fred, ari mu gikorwa cyo kwangiza ibi biyobyabwenge, yavuze ko nubwo hari byinshi bimaze gukorwa mu kurwanya ibiyobyabwenge, ko hari byinshi bigomba gukorwa kugira ngo bicike burundu muri aka karere.
Yahamagariye abaturage kugira uruhare mu kurwanya no gukumira ibi byaha, cyane cyane bafatanya na Polisi, bayigezaho amakuru kugihe kubakekwaho kubicuruza cyangwa kubinywa.
Mu mugi wa Kigali, abatari bake bahuriye ku ishuri ry’imyuga (IPRC) riri mu karere ka Kicukiro, aha abayobozi baba aba Polisi n’ab’inzego z’ibanze bakaba barahatangiye ubutumwa bwo kwamagana ibiyobyabwenge.
Mu karere ka Kicukiro, iki gikorwa cyitabiriwe n’urubyiruko rutandukanye rugera ku bihumbi bitanu rwari rwiganjemo Abasore n’Inkumi bo mu mashuri yisumbuye,abatwara abagenzi ku magare no ku mapikipi hamwe n’abagize komite zo kwicungira umutekano (CPCs).
Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe (RBC) wari Umushyitsi mukuru muri iki gikorwa, James Kamanzi, yavuze ko ikigo ahagarariye gishishikariye kurwanya ibiyobyabwenge kuko iyo urubyiruko rwishoye mu biyobyabwenge rutabasha kwiga ngo rwiteze imbere.
Yagize ati’’Igihugu cyacu cyahagurukiye kurwanya ibiyobyabwenge kuko ari ikibazo gikomeye. Ntabwo twakwicara ngo dusinzire turi kubona uburyo ibiyobyabwenge bidindiza iterambere ry’urubyiruko, uzashaka kunywa no gucuruza ibiyobyabwenge ntituzamwemerera.’’
Commissioner of Police (CP) Cyprien Gatete, uyobora Reserve Force muri Polisi y’igihugu, ageza ubutumwa ku mbaga yari iteraniye muri iki gikorwa, yavuze ko mu ibiyobyabwenge cyane nk’urumogi, kanyanga n’ibindi byinjizwa mu gihugu, aha akaba yasobanuye ko ababikora babicisha mu tuyira tutemewe n’amategeko usanga turi ku mipaka ihuza u Rwanda n’ibindi bihugu.
CP Gatete yakomeje asobanura ko ibiyobyabwenge ari intandaro y’ibyaha bitandukanye birimo gukubita no gukomeretsa , gufata ku ngufu n’ibindi.
Yongeyeho kandi ko iyo nta ngamba zihari zo kubirwanya no kubikumira usanga ibiyobyabwenge binateza amakimbirane mungo bikanaziviramo gusenyuka.
Yakomeje avuga ko mu rwego rwo guhashya iki kibazo yahisemo gufatanya n’abaturage by’umwihariko urubyiruko , abamotari n’abatwara amagare kugira ngo bo ubwabo bajye batanga amakuru yihuse kubabinywa cyangwa ababicuruza, bityo kugira ngo ababikora bafatwe ndetse banashyikirizwe ubutabera.
Umwe murubyiruko rwitabiriye iki gikorwa, Azabe Elyse yagize ati: muri iki gikorwa cyo kurwanya Ibiyobyabwenge, urubyiruko rugomba kumva ko rufite inshingano zo kurwanya ibiyobyabwenge bikanyuzwa mu bana bakiri bato kuko aribo mizero y’igihugu cy’ejo hazaza.
AZABE yakomeje ati “Twe impamvu twaje muri ubu bukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge twe nk’urubyiruko rukiri bato n’uko ari yo ntego dufite kuko twasanze aritwe mizero y’ejo hazaza heza h’igihugu. Kandi ntitubitangiye ubu kuko tumaze n’iminsi dukora ubukangurambaga no mu mashuri iwacu binyuze muri Anti-Crime Clubs aho duhurira na Polisi itugira inama .”
Mu buhamya bwatanzwe n’umwe wari warabaswe n’ibiyobyabwenge ariko nyuma akaza kubivamo, Rukundo Emmanuel, yavuze ko yatangiye gufata ibiyobyabwenge afite imyaka 14 abireka afite imyaka 29.
Yivugira ko yanywaga ibiyobyabwenge birimo urumogi, Mayirungi na Kore,kugeza ubwo yaje kujya hanze muri Kenya akajya akorana n’abakerarugendo babyinjizaga mu Rwanda.
Nyuma yaje kureka ibiyobyabwenge, ubu akaba ari umuhanzi ukora akazi ko kwandika ibyapa ndetse nkuko abyivugira ngo uyu mwuga ukaba umutunze.
Yagize ati “Ubundi nitwaga Kirajunjamye ariko naretse ibiyobyabwenge none ubu ndi umuhanzi, nkorera amafaranga, nibeshejeho nta kibazo mfite.’’
Icyegeranyo cyashizwe ahagaragara mu mwaka wa 2015, na Loni kigaragaza ko, ku isi hirya no hino hashyizweho ingamba zo kurwanya ibiyobyabwenge, nubwo hari abagera kuri miriyoni 246 bakoresheje ibiyobyabwenge. 5% by’uyu mubare bari hagati y’imyaka y’amavuko 15 na 64.
Iki cyegeranyo gikomeza kigaragaza ko, mu mwaka wa 2013 abantu 1,650,000 bakoresheje ibiyobyabwenge babyiteye mu nshinge aba kandi ngo bakaba barabanaga ubwandu bwa SIDA.
Iki cyegeranyo cyerekana kandi ko, mu bakoresha ibiyobyabwenge, abagera ku ibihumbi 200 bapfa buri mwaka.
Kinyarwanda
English











