Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

U Rwanda rwasimbuje abapolisi mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 12 Kamena, abapolisi bagize itsinda RWAFPU-I bageze ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali bavuye mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo.

Bagarutse mu Rwanda nyuma yo gusimburwa na bagenzi babo berekeje muri icyo gihugu mu gitondo cy’uyu munsi, mu butumwa bw’amahoro mu gace ka Malakal ko mu Ntara ya Upper Nile State, aho nabo bari bamaze umwaka bakorera.

Ubwo yabakiraga ku kibuga cy’indege, Commissiner of Police (CP) William Kayitare yabashimiye akazi keza bakoze mu gihe cy’umwaka bamazeyo haba mu myitwarire isanzwe ndetse n’imikorere mu kazi.

Yagize ati: “Tubahaye ikaze, tubashimira uko mwitwaye mugahesha ishema igihugu ndetse na Polisi y’u Rwanda by’umwihariko kuko ibikorwa mwakoze byaba ibyo kurinda abaturage mwari mushinzwe n’ibindi bijyanye no guteza imbere imibereho myiza yabo ubwabyo birivugira kandi n’amahanga arabishima.”

Umuyobozi wungirije wari uyoboye iri tsinda rivuye mu butumwa bw’amahoro, Superintendent of Police (SP) Cassim Mbabazi yavuze ko igihe cy’umwaka bamaze mu butumwa bawukozemo byinshi birimo ibyo bakoze ubwabo, ibyo bafatanyije n’abandi bashinzwe kubungabunga amahoro n’umutekano mu gace bakoreragamo ndetse n’ibyo bafatanyije n’abaturage baho.

Yagize ati: “Inshingano ya mbere twari dufite kwari ugucungira umutekano abaturage bari mu nkambi ariko twakoze n’ibindi bikorwa dufatanya n’abaturage baho ndetse n’izindi nzego zihakorera zishinzwe kubungabunga amahoro cyane cyane ibijyanye n’isuku, iterambere n’ibindi. 

Twateye ibiti, twubaka uturima tw’igikoni dukorana umuganda tunabigisha akamaro kawo ndetse n’ibindi bikorwa bitandukanye byatuma barushaho gutekana no kugira ubuzima bwiza.”

SP Mbabazi yavuze ko n’ubwo bahuye n’imbogamizi zijyanye n’imiterere y’ikirere cyaho no kuba batari hafi y’imiryango yabo, bitabujije abapolisi gukora neza no kuzuza inshingano zabo nk’uko bikwiye. 

Yashimiye igihugu cy’u Rwanda cyabohereje kugihagararira ndetse n’ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda butahwemye kubafasha no kubagira inama byatumye basoza ubutumwa bwabo neza.