Kuri uyu wa 7 ugushyingo 2014 u Rwanda rwahawe ku mugaragaro ibendera ry’umuryango wa polisi mpuzamahanga (Interpol) nk’ikimenyetso gihabwa igihugu kizakira inama rusange ngarukamwaka y’uwo muryango, iyi nama ikaba izabera i Kigali m’ugushyingo umwaka utaha.
Ibi bikaba byabereye mu nama rusange ngarukamwaka y’umuryango wa polisi mpuzamahanga yabereye i Monako kuva taliki ya 3 ugushyingo/2014.
Ibendera ryatanzwe n’umuyobozi wa polisi i Monaco Asso Régis naho ku ruhande rw’u Rwanda ryakiriwe n’umuyobozi mukuru wa polisi y’U Rwanda IGP Emmanuel K.Gasana.
Umuyobozi wa polisi y’u Rwanda yagize IGP Gasana ati”Twishimiye kuzakira inama rusange ya polisi mpuzamahanga, iyi nama izaba mu 2015 izabera mu mujyi ufite isuku kandi ufite umutekano.
Abashyitsi bagera 1500 baturutse mu bihugu 190 bazitabira iyo nama”.
IGP Gasana yakomeje avuga ko u Rwanda rwamenyekanye kubera politike yarwo ihamye,kubera umutekano usesuye kuri buri wese akaba ari n’ahantu hashimishije ho gushora imari.
U Rwanda rukunze kwitwa”Igihugu cy’imisozi igihumbi”rukaba rumaze kugera kurwego ruhanitse nk’igihugu gifite ubushobozi buhagije bwo kwakira inama mpuzamahanga cyane cyane ko hari n’izindi nk’izi zahakiririwe mu buryo bushimishije.
Minisitiri w’umutekano Sheikh Musa Fazil Harerimana mu kiganiro yatanze yagaragaje ukuntu community policing mu Rwanda yageze ku ntego zayo ndetse ubu akaba ari imwe mu ntwaro zikwiye kandi zigezweho mu kwigisha abaturage gukumira ibyaha.
Uburyo bwo kwigisha abaturage gukumira ibyaha ni imwe mu ngingo zaganiriweho muri iyo nama, ibindi byaganiriweho ni ukubaka no gukomeza inzego z’ubufatanye bwa polisi mpuzamahanga n’ikoranabuhanga byose bihgamije kurwanya ibyaha.
Minisitiri yakomeje avuga ko kimwe mubyatumye u Rwanda rwiyubaka ni Community policing yabaye umusingi w’amahoro n’umutekano muri rusange, ndetse ikanaba igikoresho mu gukumira no kugabanya ibyaha.
Muri iyi nama kandi u Rwanda rwaboneyeho umwanya w’imurikwa ry’ibikorwa byerekana ubwiza, ubushobozi, iterambere n’ishoramari by’u Rwanda.
Kinyarwanda
English











